Uyu mukino ubanza uzaba ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda ku wa 28 Ukuboza 2024.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Amavubi yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe abakinnyi bazahaguruka i Kigali ku wa Kane saa Yine za mu gitondo, mu rugendo ruzanyura i Addis Ababa muri Ethiopia.
Ni imyitozo yakozwe mu bice bibiri birimo kongera ingufu n’amayeri yo mu kibuga, ariko itasojwe na Bayisenge Emery wagonganye na mugenzi we akajya kwicara hanze yitabwaho n’abaganga.
Uyu myugariro wa Gasogi United, yari yabwiye itangazamakuru ko yishimiye gusubira mu Ikipe y’Igihugu ndetse yiteguye guhanganira umwanya akongera gukina.
Ni Amavubi afite icyizere cyo kwitwara neza nk’uko byagarutsweho n’Umutoza Jimmy Mulisa wavuze ko bazubakira ku mikino baheruka gutsinda irimo uwa Nigeria.
Ati "Hari ibintu byinshi byahinduste mu Ikipe y’Igihugu, hari imyumvire yahindutse mu bakinnyi. Mfite icyizere ko uko kwitwara neza dufite mu gushaka itike ya CAN n’Igikombe cy’Isi dushobora kubikoresha tukabona itike ya CHAN."
Yakomeje agira ati "Mu bakinnyi bakinnye muri Nigeria harimo bane cyangwa batanu, bameze nk’abayobozi, bashobora gufasha bagenzi babo. Bimpa icyizere ko dushobora kwitwara neza imbere ya Sudani y’Epfo."
Kapiteni w’Amavubi, Muhire Kevin, yabwiwe n’umunyamakuru ko nta cyizere cyinshi bafite bitewe n’ibibazo byavuzwe muri iyi kipe yatangiye umwiherero ku Cyumweru, undi amusubiza ko iyo badahabwa amahirwe ari bwo bitwara neza.
Ati "Twiteguye neza, uyu munsi ni uwa gatatu twitegura, umwuka ni mwiza mu ikipe. Icyo tugiye gukora muri Sudani y’Epfo turakizi, twiteguye guha ibyishimo abakunzi b’Ikipe y’Igihugu. Iyo ikipe imeze gutyo iba itanga icyizere kuko ibivugwa hanze si byo biba mu kibuga."
Mu ijonjora rya mbere, Amavubi yasezereye Djibouti mu gihe Sudani y’Epfo yakuyemo Kenya.
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Byiringiro Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!