Amavubi yakiranwe ibyishimo muri Mozambique (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yamaze kugera muri Mozambique aho igiye gukina umukino ubanza wo mu itsinda F wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2021 , uzaba ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo.

Amavubi yahagurutse i Kigali saa 00:00, yabanje guca i Nairobi muri Kenya, aho yahagurutse yerekeza i Maputo, muri Mozambique, ahagera saa 14:30. Yakiriwe n’Abanyarwanda bagera kuri 200 baba muri iki gihugu.

Ikipe y’Igihugu yahise icumbikirwa muri African Prestige Hotel iri rwagati mu Mujyi wa Maputo, ikaba ari hoteli igezweho y’inyenyeri eshanu.

Abakinnyi bahawe akaruhuko kubera urugendo runini bakoze ndetse bazakora imyitozo ibiri kuri uyu wa Kabiri, bitegura umukino uzaba kuwa Kane.

Muri uru rugendo rugana muri Cameroun mu 2021, ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’iy’ikipe y’iki gihugu kizakira irushanwa, iya Mozambique ndetse na Cap-Vert.

Amavubi azakirwa na Mozambique kuwa Kane tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroun nyuma y’iminsi itatu tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yahagurukanye abakinnyi 22 i Kigali mu gihe Bizimana Djihad ukinira Waasland-Beveren mu Bubiligi, asanga bagenzi be muri Mozambique.

Muri iyi mikino y’amatsinda, u Rwanda ruzaba rusabwa kuba urwa mbere cyangwa rukaba urwa kabiri mu gihe Cameroun yaza imbere kuko hazazamuka ikipe imwe mu itsinda F (Cameroun ifite itike).

Abakinnyi 23 Amavubi azitabaza muri Mozambique

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA) na Nirisarike Salomon (Pyunik FC, Armenie).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Olivier (APR FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri) na Bizimana Djihad na (Waasland Beveren, Mu Bubligi).

Ba rutahizamu: Mico Justin (Police FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Pétro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, EAU), Iyabivuze Osée (Police FC) na Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania).

Amavubi yasesekaye muri Mozambique ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere
Abanyarwanda baba muri Mozambique baje kwakira ikipe y'igihugu bambaye amabara yayo
Benshi mu banyarwanda baba muri Mozambique bishimiye kubona abakinnyi b'Amavubi
Ikipe y'igihugu yagiye gukina umukino wa mbere mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021
Abakinnyi b'Amavubi bari bategereje imodoka ibajyana kuri Hoteli
Uyu yahise afata agafoto na Rwatubyaye Abdul
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ni we wagiye ayoboye delegasiyo y'u Rwanda
Myugariro Nirisarike Salomon ukina muri Armenie ni umwe mu bakina hanze bitabajwe
Aba bafashe ifoto bari kumwe n'umutoza Mashami Vincent
Abakinnyi b'Amavubi ubwo binjiraga mu modoka ibajyana kuri Hotel yo mu Mujyi wa Maputo
Kagere Meddie na Rwatubyaye bishimwe n'Abanyarwnada baba muri Mozambique
Manzi Thierry ubwo yasuhuzaga abafana b'Amavubi muri Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza