Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 14 Ugushyingo 2018 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 yaguye miswi n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2019.

Uyu mukino wakiniwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa 14 Ugushyingo 2018. Warangiye amakipe yombi nta n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Ikipe ya Les Léopards ni yo yihariye iminota 90 y’umukino ndetse yabonye amahirwe menshi yabazwe ariko ntiyahirwa kuko abasore b’Umutoza Mulisa Jimmy bababereye ibamba.

Umutoza w’Amavubi Jimmy Mulisa, yatunguranye ahitamo gukina nta mukinnyi wo hagati wugarira urimo kuko uwo mwanya wahawe Blaise Itangishaka, usanzwe ukina inyuma ya ba rutahizamu bituma Ishimwe Saleh ukina hagati muri Kiyovu Sports yicara iminota 90 yose.

Iminota ya mbere y’igice cya mbere yaranzwe no gusatira gukomeye kw’abakinnyi ba RDC, bakiniraga imbere y’umubare munini w’abafana babo nyamara bari mu mahanga.

Abakinnyi bamenyereye amarushanwa nka; Muhire Kevin na Manishimwe Djabel ba Rayon Sports, bari bitezweho kuyobora imipira ijya kuri ba rutahizamu Byiringiro Lague na Nshuti Innocent.

Icyakora akazi kabo ntikagaragaye cyane kubera ibigango by’abakinaga hagati muri Congo; Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo, na Dieu Merci Mukoko.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa bituma abatoza bombi bakora impinduka; ku ruhande rw’u Rwanda hinjira Samuel Guelette, Patrick Mugisha na Biramahire Abeddy ngo bongere imbaraga mu busatirizi.

Byabyaye umusaruro kuko abakinnyi b’Amavubi batangiye gukina basatira izamu ryari ririnzwe na Jackson Lunanga. Amavubi yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 67 ku gitego Savio Nshuti yatsinze ahawe umupira na bazina we Nshuti Innocent, ariko umusifuzi ukomoka muri Cote d’Ivoire yemeza ko habayeho kurarira.

Ibyo byabaye iherezo y’ibihe byiza by’Amavubi kuko iminota yakurikiyeho RDC yakomeje kuyobora umukino ariko umunyezamu w’u Rwanda Ntwari Fiacre, akomeza gutabara Amavubi.

Uyu musifuzi kandi yahakanye igitego cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyatsinzwe na rutahizamu Kayemba Edo wagiye mu kibuga asimbuye ariko yabanje kugongana na Aimable Nsabimana, yemeza ko igitego cyinjiye habanje kubaho ikosa.

Iminota ya nyuma y’umukino Amavubi yakinaga yirwanaho ariko ntiyinjizwa igitego kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ibintu byashimishije umutoza Jimmy Mulisa.

Ati “Ndashimira abakinnyi banjye cyane kuko bakoze ibyo nabasabye neza. Byari bigoye guhangana na RDC irimo abakinnyi bamenyereye amarushanwa akomeye nka Champions League. Nasabye abakinnyi kudatakaza imipira myinshi no kurwana ku izamu kuko gutsindirwa igitego mu rugo biha amahirwe menshi abo muhanganye. Mfite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura kuko ubu Congo niyo iri ku gitutu.”

Uyu mutoza yasoje avuga ko yahisemo gukina nta mukinnyi ukina hagati yugarira kuko yashakaga abakinnyi bagumana umupira ngo adasatirwa cyane. Gusa ngo byo ntabwo byatanze umusaruro 100%.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kinshasa tariki 20 Ugushyingo 2018. Ikipe izakomeza izabona itike yo guhangana na Maroc mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2019.

Uko indi mikino yagenze

Ibirwa bya Maurice 0-5 Kenya

Burundi 2-0 Tanzania

Ethiopia 4-0 Somalia

Rwanda 0-0 RDC

Uganda 1-0 Sudani y’Epfo

Seychelles 1-1 Sudani

Kanda hano urebe uko uyu mukino wagenze umunota ku wundi

Umukino wayobowe n'abasifuzi bo muri Côte d’Ivoire
Abatoza b'u Rwanda mbere y'umukino bari batuje
Ntare Fiacre, Umunyezamu wa Kabiri muri APR FC ni we wabanje mu kibuga
Rutahizamu Nshuti Innocent wa Stade Tunisien yo muri Tunisia yambara inkweto zanditseho izina rye
Aimable Nsabimana, myugariro w'Amavubi ukina muri Minerva yo mu Buhinde yari yiteguye
Amavubi y'u Rwanda yishyushya mbere y'umukino
RDC yari ifite abasore bazi umupira ku rwego rwo hejuru
Buregeya Prince wa APR FC yishyushya mbere y'umukino
Dieumerci Mukoko ari mu bakinnyi ba RDC bigaragaje muri uyu mukino
Kapiteni w'u Rwanda, Nshuti Dominique Savio, yagerageje gushaka uko yamenera mu bwugarizi bwa RDC ariko ntibyamukundira
Myugariro wa RDC, Tchibuabua Tresor, yagonganye na Nshuti Innocent bombi baryama hafi, umusifuzi yihutira guhamagara abaganga
Jackson Lunanga ni we wari mu izamu rya RDC
Manishimwe Djabel umaze igihe kinini arwaye, ntabwo yigaragaje muri uyu mukino
Abakinnyi bashimira Imana ko ibakuye kuri Stade Umuganda y'i Rubavu batinjijwe igitego
Amavubi yari ashyigikiwe
Benshi bafata Ntwari Fiacre urindira Amavubi U23 nk'umukinnyi w'umukino
Byiringiro Lague ntabwo yatanze umusaruro yari yitezweho
Christian Nsengi utoza RDC ntabwo yishimiye kuva mu Rwanda atabonye igitego
Glody Likonza wa TP Mazembe yahinduye imipira myinshi ariko igitego kirabura
Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rugaragaza inyota yo gushaka igitego bwangu
Iminota ya nyuma yari ihangayikishije umutoza Jimmy Mulisa

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza