Amavubi yageze muri Ethiopia yakirwa na Ambasaderi Tumukunde (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nzeri 2019 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ y’abakinnyi bakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda, yaraye isesekaye mu Mujyi wa Addis Ababa aho igiye gukina umukino ubanza izakirwamo n’iya Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

U Rwanda ruzakina na Ethiopia ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri nyuma yo gutsinda RDC ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabereye i Kinshasa ku wa Gatatu.

Amavubi yahagarutse i Kinshasa saa 14:25 za Kigali mu gihe i Kinshasa byari saa 13:25, agera i Addis Ababa saa 18:55, aho yahise acumbikirwa muri Hub Hotel yo muri uyu Mujyi.

I Addis, ikipe y’igihugu yakiriwe n’abanyarwanda biga n’abakorera muri Ethiopia barimo Ambasaderi w’u Rwanda, Tumukunde Hope.

Mu ijambo yabwiye abakinnyi, Ambasaderi Tumukunde yabashimiye uko bitwaye ku mukino wa RDC abizeza ko hari abanyarwanda bazaba babashyigikiye ku Cyumweru, aho yizeye ko bazongera kwegukana intsinzi.

Ati” Ndagira ngo mbabwire ngo karibu hano, turi kumwe kandi ndanabashimira ko mwitwaye neza nubwo wari umukino wa gicuti ariko uko mwitwaye birerekana uko muzitwara hariya. Icyo tubifuriza ni intsinzi nubwo musanzwe muyigendana. Hari abanyarwanda benshi bazaza kubashyigikira nubwo ari kure ho gato.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Amavubi yafashe indege iyerekeza i Mekele ahazabera umukino, mu rugendo rw’isaha imwe.

Ikipe y’igihugu izakina uyu mukino idafite Kimenyi Yves ufite ikibazo cy’ibyangombwa mu gihe byitezwe ko Kapiteni Niyonzima Haruna azaba yongera kugaragara mu mwambaro w’ikipe y’igihugu ari mu kibuga.

U Rwanda ruzongera guhura na Ethiopia hashakwa itike ya CHAN nk’uko byagenze no mu 2017 ubwo hashakwaga iya 2018, Amavubi agakomeza ku bitego 3-2 yatsindiye hanze.

Umukino ubanza uzabera muri Ethiopia ku Cyumweru mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Maroc mu mwaka ushize, ruzaba rushaka gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse izaba ari iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Imanishimwe Emmanuel na Kimenyi Yves ubwo bageraga i Addis Ababa
Niyonzima Haruna na bagenzi be bakiriwe n'abanyarwanda baba muri Ethiopia
Ambasaderi Tumukunde Hope yakiriye ikipe y'igihugu
Abakozi ba Ambasade y'u Rwanda muri Ethiopia bafata ifoto n'ikipe y'igihugu
Iranzi, Omborenga na Kimenyi Yves bafata amafunguro
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ni we wagiye ayoboye delegasiyo y'u Rwanda
Kapiteni Niyonzima Haruna ashobora kwifashishwa ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza