Amavubi yageze i Praia hari ubushyuhe bwo hejuru (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yageze i Praia muri Cap-vert, aho yagiye gukina umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Amavubi yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere n’indege yihariye ya RwandAir, yabanje guhagarara i Cotonou muri Bénin saa Yine n’igice kugira ngo indege itaza kugira ikibazo cy’amavuta.

Ikipe y’Igihugu yahagurukanye n’abakinnyi 21 batarimo Mukunzi Yannick ukina muri Suède na Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi, bazabasanga muri Cap-Vert; yageze i Praia ahagana saa Munani n’iminota 15 (saa Kumi n’imwe n’iminota 15 za Kigali).

Muri uyu Mujyi wa Praia, hari ubushuye buri hejuru ugereranyije n’ikirere cya Kigali, aho muri Cap-Vert bari kuri dogere selisiyusi 31 (31oC).

Amavubi yakoze urugendo rw’amasaha umunani, azakina ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Nyuma y’uyu mukino, amakipe yombi azahura kandi mu mukino w’umunsi wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Abakinnyi 23 b’Amavubi bagiye muri Cap-Vert:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Suède), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, mu Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC), Manishimwe Djabel(APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, mu Bugiriki).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

Ikipe y'Igihugu yageze i Praie muri Cap-Vert ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
Amavubi yagiye n'indege yihariye ya RwandAir
Abakinnyi b'Amavubi basohoka mu ndege ku kibuga cy'indege cy'i Praia
Myugariro Rugwiro Hervé na Nshuti Dominique Savio i Praia
Rutanga Eric yitegereza ikirere cy'Umujyi wa Praia
Ikipe y'Igihugu yageze i Praie muri Cap-Vert ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
Amavubi azakina n'Ikipe y'Igihugu ya Cap-Vert ku wa Kane

Amafoto: Nuwamanya Amon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .