Amavubi yageze i Kinshasa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yamaze gusesekara i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe yayo mu rwego rwo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma izakirwamo na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

RDC izakira u Rwanda mu mukino wa gicuti uzaba kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Kinshasa.

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kanombe mu ijoro ryakeye (saa 00:20) igera ku kibuga cy’indege cya N’djili (Kinshasa) saa 02:45 zo muri RDC ni kuvuga saa 01h45 za Kigali.

Amavubi yahise ajyanwa muri Royal Hotel iherereye i Gombe mu Mujyi wa Kinshasa mu gihe akora imyitozo ya nyuma saa 18:30 za Kigali, ari yo masaha azakiniraho na RDC kuri Stade des Martyrs ejo ku wa Gatatu.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi bose bameze neza ndetse biteguye uyu mukino biteze ko uzaba ukomeye.

Ati” Abakinnyi bose bameze neza, ubu bagiye kuruhuka kugeza igihe turongera gukorera imyitozo nimugoroba twitegura umukino tuzakina ejo. Byose birashoboka, RDC ni yo ihabwa amahirwe ariko uzaba ari umukino ukomeye na bo barabizi.”

Nyuma yo gukina uyu mukino wa gicuti, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, azahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Urutonde rw’abakinnyi 23 Amavubi yajyanye muri RDC:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Mico Justin (Police FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Bizimana Yannick (Rayon Sports).

Amavubi yamaze kugera i Kinshasa
U Rwanda ruzakina na RDC kuri uyu wa Gatatu mu mukino wa gicuti
Ishimwe Kevin ni umwe mu bakinnyi 23 Amavubi yajyanye muri RDC
Ndayishimiye Eric 'Bakame', Niyonzima Haruna, Iranzi Jean Claude na Nsabimana Eric bari bishimye ubwo ikipe y'igihugu yari igeze i Kinshasa
Ikipe y'u Rwanda yahise ijyanwa kuri Hotel igomba gucumbikamo, iri mu bilometero bitanu uvuye ku kibuga cy'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza