Amavubi yabonye itike ya CHAN 2020, Sugira ashimirwa n’abafana (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’, yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri shampiyona zabo (CHAN 2020), ni nyuma y’uko inganyije n’iya Ethiopia igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

U Rwanda rwabonye itike yo gukina CHAN 2020 izabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha, rusezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

Amavubi yarimo kapiteni Niyonzima Haruna n’Umunyezamu Kimenyi Yves batakinnye umukino ubanza kubera ibyangombwa, yihariye umupira mu minota ya mbere, ariko ntiyabona uburyo bukomeye bwashoboraga kuyahesha kuyobora umukino.

Nsabimana Eric yananiwe gutsindira Amavubi ku mupira wahinduwe na Imanishimwe Emmanuel mu rubuga rw’amahina ku munota wa 13, uyu mukinnyi ukina hagati ashatse kuwushyira mu izamu ufatwa n’umunyezamu wa Ethiopia.

Habura umunota umwe ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, Amavubi yabonye ubundi buryo bwiza, Sugira Ernest ateye umupira ukomeye ushyirwa muri koruneri.

Ethiopia yarushije Amavubi mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ndetse biza kuyihira ku munota wa 71, ifungurirwa amazamu na Lemeen Tafesse ku mupira watakajwe na Manzi Thierry washakaga guhereza umunyezamu Kimenyi maze uyu Munya-Ethiopia arawumutanga awuboneza iy’urushundura.

Sugira Ernest yatsindiye Amavubi igitego cyayahaye gukomeza ku munota wa 82, ashyira mu izamu umupira wahinduwe na Omborenga Fitina.

Uyu rutahizamu watsinze igitego cyabonetse mu mukino ubanza, yashoboraga gutsindira Amavubi igitego cya kabiri muri uyu mukino, ariko ishoti yateye ku munota wa 86 nyuma yo gusiga ba myugariro ba Ethiopia, ryafashwe neza n’umunyezamu Aynekulu Lealem Birhanu.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 maze Amavubi abona itike yo gukina CHAN 2020 ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse ni iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) ni zo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

Umukino urangiye, Sugira Ernest watsinze ibitego bibiri byahesheje u Rwanda gukomeza, yashimiwe n’abafana bamuhaye amafaranga ubwo yajyaga kubasuhuza.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

U Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima, Manishimwe Djabel na Sugira Ernest.

Ethiopia: Aynekulu Lealem Birhamu, Desta Demu Tura, Aschalew Tamene, Anteneh Tesfaye Tegegn, Amanuel Yohannes, Amanuel Gebremichael Aregawi, Hayeder Sherefa, Lemene Mesfin Tafesse, Adis Giday Gebru, Surafel Dagnachew Mengistu na Remdan Yusef Mohammed.

Abafana b'Amavubi bari babukereye
Abanya-Ethiopia bari baje gushyigikira ikipe yabo
Umutoza Mashami Vincent asuhuzanya na Abraham Mebrahtu wa Ethiopia mbere y'umukino
Kimenyi Yves na Niyonzima Haruna batakinnye umukino ubanza, bari bagarutse mu bifashishwa ku ruhande rw'Amavubi
Nsabimana Eric, Mangwende na Sefu baririmba Rwanda Nziza
Abakinnyi b'u Rwanda barimo Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Nsabimana Aimable na Omborenga Fitina bari bafite icyizere cyo kubona itike ya CHAN 2020
Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Ethiopia babanje mu kibuga
Sugira Ernest yagoye ba myugariro ba Ethiopia barimo na kapiteni wayo
Omborenga Fitina yitegura guhindura umupira
Manzi Thierry ashoreye umupira
Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnye neza ku ruhande rw'u Rwanda
Desta Tura agerageza guhagarika Sugira Ernest
Abakinnyi ba Ethiopia bishimira igitego cyashoboraga gutuma amakipe yombi ajya muri penaliti
Jimmy Mulisa watoje APR FC ari mu barebye uyu mukino
Perezida wa Gasogi United, KNC na we yarebye umukino w'Amavubi
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yari yambaye umwenda w'Amavubi nk'ikimenyetso cy'uko ashyigikiye Ikipe y'Igihugu
Umutoza wa Ethiopia Abraham Mebrahtu
Nsabimana Eric ahanganiye umupira na Amanuel Aregawi
Sugira Ernest yishimira igitego cyo kwishyura cy'Amavubi
Iranzi wasimbuye Sefu mu gice cya kabiri yafashije Amavubi gusatira
Abatoza b'Amavubi bishimira kubona itike ya CHAN 2020 ubwo umukino wari urangiye
Rugwiro Hervé yahetse Sugira ku mugongo ubwo umukino wari urangiye
Byari agahinda kuri Ethiopia yongeye kuburira itike ya CHAN mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Sugira yagiye gushimira abafana b'Amavubi ubwo umukino wari urangiye
Bamuhaye amafaranga....

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza