Amavubi yabonye inota rya mbere mu gushaka itike ya CAN 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yanganyije na Cap-Vert ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 wabereye i Praia kuri uyu wa Kane.

Wari umukino wa mbere ikipe nkuru y’u Rwanda ikinnye kuva mu Ugushyingo 2019 ubwo hakinwaga imikino ibiri ibanza muri uru rugendo rugana muri Cameroun mu 2022.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent, yari yitabaje abakinnyi batandatu bakina hanze muri 11 babanzamo. Abandi batanu bakina imbere mu gihugu ndetse baherukaga gukina umukino w’irushanwa muri Werurwe 2020.

Amavubi yagaragaje kwihagararaho muri uyu mukino, abifashijwemo cyane n’umunyezamu Kwizera Olivier waherukaga mu izamu ry’u Rwanda mu myaka ibiri ishize.

Cap-Vert yihariye umupira mu gice cya mbere kitagaragayemo uburyo bukomeye bwashoboraga gutandukanya amakipe yombi mu minota ibanza.

Igice cya kabiri cyatangiranye gusatirana ku mpande zombi, aho Amavubi yabonye uburyo bwiza nyuma yo gukinana neza hagati ya Niyonzima Haruna na Imanishimwe Emmanuel, ariko Kagere Meddie ahusha igitego cyari cyabazwe.

Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kwigaragaza mu minota 45 ya nyuma, akuramo imipira ibiri ikomeye ya ba rutahizamu ba Cap-Vert barimo uwatewe na Jamiro Monteiro.

Mu minota 20 ya nyuma, Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yakoze impinduka ebyiri, Tuyisenge Jacques asimburwa na Muhire Kevin mu gihe Haruna Niyonzima yasimbuwe na Iyabivuze Osée.

Ikipe y’Igihugu yihagazeho mu minota ya nyuma, yakozwemo amakosa menshi, ariko ibasha kubona inota rya mbere muri iyi mikino nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Biteganyijwe ko amakipe yombi ahaguruka muri Cap-Vert ku wa Gatanu n’indege imwe ya RwandAir, akazakina umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Muri iri tsinda F, Cameroun yagize amanota arindwi nyuma yo kunyagira Mozambique ibitego 4-1 mu gihe Cap-Vert yagize amanota atatu, irushwa inota rimwe na Mozambique.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Kwizera Olivier, Ombolenga Fitina , Emmanuel Imanishimwe, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Kagere Meddie, Haruna Niyonzima (c) na Tuyisenge Jacques.

Cap-Vert: Vozinha Dias, Stopira Santos Tavares, Carlos Ponck, Jeffrey Fortes, Nuno Borges, Jamiro Monteiro, Ryan Mendes (C), Lisandro Semedo, Ricardo Gomes, Djaniny Tavares na Steven Fortes.

Ikibuga cyabanje kuhirwamo amazi
Abakinnyi b'Amavubi baririmba Rwanda Nziza
Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Cap-Vert babanje mu kibuga
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, atanga amabwiriza
Stopira ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Tuyisenge
Umukino wahuje Cap-Vert n'u Rwanda wabereye mu muhezo kubera COVID-19
Djihad Bizimana areba umupira wari utewe n'umukinnyi wa Cap-Vert
Meddie Kagere akurwagho umupira na Steven Fortes
Omborenga Fitina ashoreye umupira
Lisandro Semedo yari mu bakinnyi ba Cap-Vert bazonze Amavubi
Niyonzima Ally akinira hagati ya Semedo na Ricardo Gomes
Tuyisenge Jacques ashoreye umupira mu gihe Ponick yagendaga amusatira
Bizimana Djihad akurikiye umupira yari amaze kwambura Nuno Borges
Omborenga Fitina na Djaniny wa Cap-Vert bakurikiye umupira muri uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa
Jefrey Fortes akuraho umupira wari ugiye guterwa na Kagere Meddie
Kapiteni wa Cap-Vert, Ryan Mendes, agerageza gucenga Yannick Mukunzi
Yannick Mukunzi akura umupira kuri Ryan Mendes
Niyonzima Ally ashaka uko yambura umupira Ryan Mendes
Manzi Thierry akuraho umupira wari uherejwe Ryan Mendes
Imanishimwe Emmanuel mu kirere ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Cap-Vert, Ricardo Gomes.
Imanishimwe Emmanuel atera umupira ubwo yari asatiriwe na Ricardo Gomes
Ubwugarizi bw'Amavubi bushaka uko bwambura umupira rutahizamu Julio
Rutahizamu Julio atwara umupira Mukunzi Yannick
Julio ari mu bakinnyi b'ibigango ikipe ya Cap-Vert ifite
Myugariro wa Cap-Vert, Ponick, azibira Kagere Meddie washakaga kumwambura umupira
Kwizera Olivier aryamye hasi nyuma yo kugaragaza ko yababaye
Rwatubyaye Abdul akiza izamu ku mupira yateresheje umutwe
Niyonzima Ally atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba Julio
Cap-Vert yasatiriye bikomeye mu gice cya kabiri
Abaganga b'Amavubi bavura Kwizera Olivier waryamye hasi nyuma yo gukuramo umupira ukomeye
Manzi Thierry yakinnye umukino wa mbere mu ikipe nkuru y'igihugu irimo n'abakina hanze
Julio agerageza gutambuka hagati ya Yannick Mukunzi na Imanishimwe Emmanuel
Kwizera Olivier afata umupira nyuma yo gusimbuka mu kirere
Imanishimwe Emmanuel ahindukira nyuma yo gufunga umupira
Ricardo Gomes acika Manzi Thierry
Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi neza ku ruhande rw'Amavubi
Manzi na Imanishimwe bacungira hafi Ricardo Gomes
Abakinnyi bo hagati barimo Bizimana Djihad basubiraga inyuma gufasha abandi
Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima, ahanganye na kapiteni wa Cap-Vert Ryan Mendes
Kwizera Olivier yagize umukino mwiza
Kagere Meddie wahushije uburyo bukomeye, atera ishoti
Manzi Thierry akiza izamu ku mupira yateresheje umutwe
Abakinnyi b'Amavubi bakiniraga hamwe mu kugarira
Umutoza wa Cap-Vert, Pedro Brito 'Bubista'
Muhire Kevin ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Cap-Vert
Kagere Meddie akurikiye umupira mu gihe yacungirwaga hafi na Pocnk

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .