U Rwanda na Nigeria bizahurira mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe, Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Amakipe yombi akomeje imyitozo ndetse ku ruhande rw’u Rwanda, Amavubi akora kabiri ku munsi, mu gitondo na nimugoroba.
Kuri ubu, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yamaze kwakira abakinnyi bose yahamagaye aho Nshuti Innocent na Mutsinzi Ange bageze mu mwiherero mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri.
Abandi bari bageze mu mwiherero ku mugoroba wo ku wa Mbere, ariko batakoranye imyitozo na bagenzi babo ni Hakim Sahabo, Kwizera Jojea na Ntwari Fiacre.
Myugariro Omborenga Fitina na Nshimiyimana Yunussu, bombi bashobora kudakorana n’abandi imyitozo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kubura umubyeyi wabo witabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria na yo yakoze imyitozo yo muri ‘Gym’ ku wa Mbere kubera abakinnyi bake yari ifite i Kigali.
Umutoza wayo, Éric Sékou Chelle, ashobora gukoresha imyitozo ya mbere kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kwakira abandi bakinnyi umunani, akagira 14 mu mwiherero.
Abageze muri Super Eagles mu ijoro ni Simon Moses, Victor Boniface, Raphael Onyedika, Jordan Torunarigha, Stanley Nwabali, Samuel Chukwueze, Bright Osayi na Igho ogbu.
U Rwanda ruyoboye Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’amanota arindwi mu gihe Nigeria ifite amanota atatu yakuye mu mikino itatu yanganyije.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!