Amavubi yabaye Amavubi! Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Mutarama 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize! Aya ni amwe mu magambo benshi bakomeje gukurikiza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitabiriye irushanwa rya CHAN rigiye kubera muri Cameroun.

Iyi kipe yatangiye gutaramirwaho nyuma yaho Kapiteni wayo, Tuyisenge Jacques, yabwiye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ko we na bagenzi be bihaye intego yo gutwara irushanwa rya CHAN rya 2020 rizabera muri Cameroun guhera ku wa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021.

Mushobora gutungurana!

Ku wa Kabiri tariki 12 Mutarama, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, basuye Ikipe y’Igihugu yitegura CHAN 2020, aho yari mu mwiherero i Nyamata, yitegura no kwerekeza muri CHAN.

Mu butumwa yahaye abakinnyi, abatoza n’abandi bazajyana, Minisitiri Munyangaju yabasabye kuzirikana icyizere bafitiwe n’Abanyarwanda, bakazaharanira guhesha igihugu ishema.

Ati “Mugiye mu butumwa bw’Abanyarwanda, ubutumwa bw’u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b’u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema."

Yakomeje agira ati “Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, ‘intsinzi n’ishema ry’Igihugu”, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana itsinzi.”

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko babonye ibihagije ngo bitegure iyi mikino, asaba Abanyarwanda aho bari hose kuzashyigikira Ikipe y’Igihugu.

Gutsinda kuri iyi kipe ni ibintu bamwe bahise bavuga ko bigoye bitewe n’umusaruro yerekanye mu mikino ya gicuti yakinnye ndetse n’amateka isanzwe ifite mu bijyanye n’amarushanwa mpuzamahanga.

Amafoto y’imyambaro Amavubi yaserukanye, yakozwe na Moshions, yagiye hanze mbere yo kwerekeza muri CHAN, yabaye nko kongera amazi mu muriro, bituma benshi batangira guhuza n’uko iyi kipe yaba yigiriye mu bukwe cyangwa se bagiye mu birori bijyanye no kumurika imideli.

Hari n’abatebyaga bavuga ko ‘indege yabatwaye ishatse itakwirirwa izimywa, kuko batari butinde muri Cameroun’.

Uwiyise Umusore wirwanyeho kuri Twitter, yanditse ati “Ngo gutuma Amavubi igikombe ni nko gutuma umuntu umuzi w’ibuye ! Cyakoze rubanda muravuga.”

Rwanda Beranova , we ati “ Wa Mana we, nibagende bazakore icyo bashoboye nibabona bishoboka n’igikombe bazakibe ariko bagitware.”

Umunyamakuru Cyubahiro Robert McKenna wa RBA, we yanditse avuga ko hari umuntu umusekeje avuga ku Amavubi, ati “Umuntu umwe aravuze ngo “Nk’ibisanzwe umunyeshuri w’umuswa aberwa n’impuzankano.”

Ikipe y’Igihugu yageze i Douala ku wa Gatatu saa yine n’iminota 30, yaraye ikoze imyitozo ya mbere mu gihe icumbitse kuri Hotel La Falaise iri rwagati muri uwo Mujyi.

U Rwanda ruri mu itsinda C, ruzakina na Uganda tariki ya 18 Mutarama, rukurikizeho Maroc ku wa 22 Mutarama mu gihe umukino usoza iyo mu itsinda ruzawukina na Togo ku wa 26 Mutarama 2021.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) nizo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

Kure Ikipe y’Igihugu yageze muri iri rushanwa ni muri ¼ mu 2016 ubwo yasezererwaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyitsinze ibitego 2-1.

Abakinnyi b'Amavubi barimo Usengimana Danny, Nsabimana Aimable, Byiringiro Lague, Nshuti Savio Dominique, Ngendahimana Eric na Mico Justin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .