Mu masaha ya nimugoroba ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, ni bwo abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’u Rwanda cyane cyane abakina imbere mu gihugu batangiye imyitozo.
Iyi myitozo yari iyobowe n’Umutoza Mukuru, Torsten Spittler, n’abungiriza be yitabiriwe n’abakinnyi 20 harimo abashya bari bakandagiye muri iyi kipe ku nshuro ya mbere.
Abo ni Johan Marvin wa Yverdon Sports yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi, Salim Abdallah wa Musanze FC na rutahizamu Iradukunda Kabanda Serge wa Gasogi United FC.
Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryagaragaje ko abandi bakinnyi bazagenda babiyungaho nyuma.
Barimo Gitego Arthur wa AFC Leopards uhagera kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1, Buhake Clement wa Ullens uzahagera tariki ya 3 ndetse na Mugisha Bonheur na Ishimwe Anicet bazahagera tariki ya 5 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!