Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa Twitter, ryatangaje ko aba bana batacyitabiriye.
Ubutumwa bwa Ferwafa bugira buti “Turabamenyesha ko ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 bagombaga kwitabira amarushanwa ya UEFA International Development tournament azabera muri Chippres guhera ku 9-15 Gicurasi 2022 batakiryitabiriye kubera ibyangombwa(Visa) bitazabonekera igihe.”
Ferwafa yakomeje igaragaza ko aba bakinnyi bazafashwa gusubira mu miryango yabo no ku bigo bigaho kuko bari bari mu mwiherero kandi ko bazongera gutumizwaho nibakenerwa ngo kuko hari andi marushanwa atandukanye abategereje.
1/3 We regret to inform that the National U16 boys team that was due to participate in " UEFA International Development tournament" in Cyprus from 09th May up to 15th May 2022 will not be able to participate due to travel documents (Visas) that could not be obtained on time. pic.twitter.com/HNOXk7cuu5
— Rwanda FA (@FERWAFA) May 10, 2022
Ubu butumwa bwasembuye bamwe mu banyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaza ko ari ibintu bitari bikwiye kuko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi yari yatumiye u Rwanda na mbere.
Uwitwa Aime yagize ati “Namwe njya mbona mukwiriye kwitabwaho pe! Ubundi se muvuga ko bitabonekeye igihe irushanwa ryarabatunguye buriya?”
Ndahimana Tharcise we yagize ati “Nonese habuze iki ngo bishakirwe ku gihe koko? Ubwo se urumva mutabakuye muri mood koko, ababishinzwe rwose bakabaye badusobanurira impamvu.”
Museveni Gilbert we yagize ati “Ese ikipe y’igihugu ijya ibura visa byongeye igihugu nk’u Rwanda tuzi ko gifite ijambo mu mahanga namwe murakabya kabisa.”
Niyongira Jean Damascene we yagaragaje ko ibyabaye ari nk’ibisanzwe kuri Ferwafa, yibaza niba irushanwa ryaba ryamenyekanye mu buryo butunguranye.
Ati “Aho nta nkuru irimo kuko n’ubundi niko mwabaye, ubundi twari twayobewe aho mwakuye ako kenge ko kwitabira. Ubundi se irushanwa ryarabatunguye kugira ngo muvuge ngo ibyangombwa ntibyabonekeye igihe? Ahubwo na mwe abadepite bakwiye kubahamagaza kuko ibyo nabyo birakabije rwose.”
Umunyamakuru w’Imikino akaba n’Umuyobozi wa Fine FM, Sam Karenze nawe yagaragaje ko ibyabaye ari akumiro kubona u Rwanda rushobora gutumirwa na EUFA rukabura VISA ku bagiye kwitabira irushanwa.
Ubusanzwe irushanwa ry’abatarengeje imyaka 16 ni inzira yo gutegura abakinnyi mu ikipe zisumbuyeho nk’abatarengeje imyaka 17, 18 n’indi.
Ni irushanwa kandi rigamije guha abakiri bato ubumenyi mu bijyanye n’amarushanwa ndetse no kubongerera ubumenyi mu mupira w’amaguru.
#Agashya: Amavubi U16 yabuze #Visa kandi yaratumiwe na #UEFA ?
Muri Sport yacu niho honyine.
-U Rwanda barutera mpaga rwakiriye irushanwa
- Amavubi aba ayanyuma imyaka 3 ikurikirina.
- Amavubi U16 abura#VISA
Ubuzima bugakomeza nkaho ntacyabaye rwose! pic.twitter.com/7sgQd7k4Rs— Sam Karenzi (@SamKarenzi) May 10, 2022
Aho nta nkuru irimo kuko nubundi Niko meabaye ,nubundi twari twayobewe Aho mwakuye Ako kenge ko kwitabira ,Ubundi c irushanwa ryarabatunguye kugira ngo muvuge ngo ibyangbwa ntibyabonekeye igihe?Hubwo namwe abadepite bakwiye kubahamagaza kuko ibyo nabyo birakabije rwose
— Niyongira Jean Damascene (@NiyongiraJeanD4) May 10, 2022
Nonese habuze iki ngo bishakirwe ku gihe koko ubwose urumva mutabakuye muri mood koko, ababishinzwe rwose bakabaye badusobanurira impamvu @FERWAFA
— Ndahimana Tharcisse (@NdahimanaTharc) May 10, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!