Amavubi y’abakinnyi 26 yerekeje muri Cameroun, Mashami aha icyizere Abanyarwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu, yafashe indege yerekeza muri Cameroun, aho igiye gukina umukino wa mbere wa gicuti mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri iki gihugu guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata.

Amavubi yahagurutse i Kanombe kuri uyu wa Gatanu saa tatu za mu gitondo (09:00) hamwe n’abakinnyi 26 batarimo umunyezamu Habarurema Gahungu na Bukuru Christophe.

Gahungu yasigaye kubera umubare w’abanyezamu bane bari bahamagawe, aho hagiye Kimenyi Yves, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Kwizera Olivier.

Bukuru Christophe wari uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, yasigaye kubera ko abashinzwe ikipe y’Igihugu banze ko hari ikibazo byazateza mu gihe yakinira u Rwanda kandi yarigeze gukinira u Burundi mu makipe y’abato.

Ubwo hatangazwaga ikipe y’igihugu yahamagawe mu cyumweru gishize, Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko bugiye kubikurikirana.

Mbere yo guhagaruka i Kanombe, Mashami yabwiye Abanyarwanda ko bafite ikipe nziza, abasaba kuyishyigikira.

Ati “Icyo twakwizeza Abanyarwanda ni uko dufite ikipe nziza igisigaye ni uko abakinnyi bagaragaza ko icyizere twabagiriye tutabibeshyeho. Abakinnyi bose duhagurukanye bameze neza uretse Mutsinzi Ange wagize akabazo ariko ntabwo bikomeye turamukurikirana umunsi ku wundi ku buryo umunsi w’umukino ashobora kuzaba ameze neza.”

“Uyu mukino tugiye gukina na Cameroun twizeye ko uzaba umukino mwiza wo kwipima no kureba uko abakinnyi bameze.”

Mutsinzi Ange yagize ikibazo mu ivi nyuma yo kugongana na Rugwiro Hervé mu myitozo yabaye ejo hashize.

Muri CHAN 2020, u Rwanda ruyitabiriye ku nshuro ya kane, ruzaba ruri mu itsinda C hamwe na Maroc ifite irushanwa riheruka, Uganda na Togo igiye kurikina ku nshuro ya mbere.

Nyuma yo gukina na Cameroun mu mukino uzabera i Yaoundé ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare, u Rwanda ruzakina kandi na Congo Brazzaville mu mukino wa gicuti uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 28 Gashyantare.

Urutonde rw’abakinnyi bari bahamagawe.

Munyaneza Jacques 'Rujugiro' ushinzwe ibikoresho by'Amavubi, asohoka mu modoka yajyanye abakinnyi ku kibuga cy'indege
Dr Rutamu Patrick, umuganga w'ikipe y'igihugu asohoka mu modoka
Umutoza Mukuru w'Amavubi, Mashami Vincent asohoka mu modoka ku kibuga cy'indege i Kanombe
Iyabivuze Osée ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi
Rutanga Eric na Byiringiro Lague ubwo Amavubi yari ageze i Kanombe
Niyonzima Olivier 'Sefu' ukina mu kibuga hagati ubwo yari amaze kuva mu modoka
Nsabimana Eric 'Zidane' aseka ubwo yafotorwaga n'Umufotozi wa IGIHE
Nshuti Dominique Savio asohoka mu modoka
Twizeyimana Martin Fabrice ni ubwa mbere ajyanye n'ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Bizimana Yannick asohoka mu modoka i Kanombe
Myugario w'ibumoso, Imanishimwe Emmanuel asohoka mu modoka
Usengimana Danny ni umwe mu bategerejweho ibitego mu ikipe y'igihugu
Ndayishimiye Eric 'Bakame' ni we mukinnyi umaze gukina imikino myinshi mu ikipe y'igihugu yahamagawe
Amavubi yahagarutse i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu saa 09:00
Mutsinzi Ange ufite ikibazo mu ivi ari mu bakinnyi bagiye muri Cameroun
Mashami yizeye ko Mutsinzi azaba yakize ku buryo yakina umukino uzaba ku wa Mbere
Iradukunda Eric 'Radu' yari yashyizemo amadarubindi yijimye
Usengimana Danny afite igikapu na ecouteurs mu matwi ubwo yerekezaga mu kibuga cy'indege
Nsabimama Aimable avugira kuri telefoni ubwo yari kumwe na Iyabivuze
Umutoza w'Amavubi wungirije, Kirasa Alain yerekeza mu kibuga cy'indege
Kimenyi Yves ahagarara neza ngo afotorwe ubwo Amavubi yiteguraga kwinjira mu kibuga cy'indege
Manishimwe Djael mu nzira igana mu kibuga cy'indege
Sugira Ernest watsinze ibitego byafashije u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020, ari mu bakinnyi bagiye muri Cameroun

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza