00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi vs Libya: Ibyo wamenya ku mukino ufite urufunguzo rwo gusubiza u Rwanda muri CAN

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 November 2024 saa 09:04
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irakira iya Libya kuri uyu wa Kane saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, muri Stade Amahoro, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda D ushobora gusiga u Rwanda rwiyongereye amahirwe yo gukina Igikombe cya Afurika mu 2025.

Uyu mukino uyoborwa n’Umunya-Mozambique Celso Armindo Alvacao, ufite kinini uvuze ku Rwanda mu gihe rwaba ruwubonyemo amanota atatu.

Kugeza ubu, Ikipe y’Igihugu ni iya gatatu mu Itsinda D n’amanota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 ndetse na Bénin ifite atandatu mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yatsinda Libya, Nigeria igatsindira Bénin muri Côte d’Ivoire mu mukino utangira saa Tatu z’ijoro, Ikipe y’Igihugu irarara ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani ndetse icyo gihe gukina Igikombe cya Afurika biraba bishoboka ariko bizasaba kubishimangira ku mukino wa Nigeria kuko amakipe abiri ya mbere ari yo azakomeza.

Ibyo kumenya mu makipe yombi mbere y’umukino

U Rwanda rumaze imyaka 20 rudakina Igikombe cya Afurika kuva rucyitabitabiriye inshuro imwe mu 2004, rugiye kwakira Libya itarabona intsinzi n’imwe muri uru rugendo rugana muri Maroc.

Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Tripoli, ndetse byatumye Libya ihita yirukana umutoza Milutin Srejodovic Micho wasimbujwe Nasser Al-Hadhiri .

U Rwanda ntiruratsindirwa mu rugo mu mikino ibiri rumaze kwakira aho rwanganyije na Nigeria muri Nzeri mbere yo gutsinda Bénin ibitego 2-1 mu kwezi gushize.

Byitezwe ko ikipe yatsinze uwo mukino uheruka ari yo yifashishwa, impinduka ikaba Manzi Thierry usubirana umwanya we wari wafashwe na Niyigena Clément nyuma yo kuvunika.

Niyigena n’ubundi ntiyemerewe gukina uyu mukino wa Libya kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mikino ibiri ya Bénin. Ni mu gihe undi myugariro wo hagati, Rwatubyaye Abdul na we ntiyakoze imyitozo ya nyuma ku wa Gatatu kubera imvune.

Ikizamini ku mutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, ni uko kuva atangiye gutoza u Rwanda mu Ugushyingo 2023, ntaratsinda umukino aheraho iyo acyakira abakinnyi bavuye mu makipe yabo. Buri gihe atsinda uwa kabiri gusa, uwa mbere akawutsindwa cyangwa akawunganya.

Ikindi gikomeza umukino wa Libya ni ukuba u Rwanda rufite intsinzi imwe gusa imbere y’iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, ya 3-0 mu 2014 mu gushaka itike ya CAN 2015, mu gihe cyo cyarutsinze inshuro enye zirimo ebyiri i Kigali.

Mu myaka 10 ishize, nyuma y’umukino wa 3-0, u Rwanda ntirwigeze rutsinda Libya mu mikino itanu yahuje ibihugu byombi, ahubwo rwanganyije inshuro ebyiri gusa.

Icyizere cya Libya cyo gukina CAN 2025 cyayoyotse nyuma y’uko itewe mpaga na Nigeria kubera kuyakira nabi mu mukino wari kubera i Tripoli mu kwezi gushize. Kuri ubu, imibare yayo irimo kwitsindira imikino ibiri isigaje, ariko Nigeria igatsinda Bénin kuri uyu wa Kane.

Mu bakinnyi 25 Libya yageranye i Kigali ku mugoroba wo ku wa Mbere harimo myugariro Moatasem Sabou ukinira Al Olympi na rutahizamu Farhad Al-Masmari wa Al-Tahadi, bombi batari barahamagawe mbere.

Mu gihe Libya ari imwe mu makipe 13 atarabona intsinzi muri uru rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2025, u Rwanda rwatsinzwe umukino umwe mu mikino itanu y’amarushanwa akomeye ruheruka gukina.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (c), Samuel Gueulette, Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.

Libya: Al-Wuheeshi, Alshiteewi, Ali Youssef, Artiba, Al-Dhawi, Madyen, Shafshuf, Bin Ali, Elgelaib, Ahmed, Ekrawa.

U Rwanda rufite akazi katoroshye ko kwigaranzura Libya mu mukino watuma rwongera gutekereza Igikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004
Umutoza w'Amavubi, Frank Spittler Torsten, ntaratsinda umukino aheraho iyo ari bwo abakinnyi bavuye mu makipe yabo
Rwatubyaye Abdul ntiyakoze imyitozo ya nyuma ku wa Gatatu kubera imvune
Myugariro Phanuel Kavita wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', ashobora kubanza ku ntebe y'abasimbura
Nasser Al-Hadhiri utoza Ikipe y'Igihugu ya Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .