Amavubi U-20 ntacyitabiriye imikino yo gushaka itike ya CAN 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 20, nticyitabiriye imikino yo mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba no Hagati yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Mauritania.

Irushanwa ryo gushaka itike yo gukina CAN 2021 y’abatarengeje imyaka 20, rizaba guhera ku itariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 5 Ukuboza 2020 muri Tanzania.

Ikipe y’u Rwanda yari yashyizwe mu itsinda A hamwe na Tanzania, Somalia ndetse na Djibouti, mu gihe itsinda B rigizwe n’u Burundi, Erythrée, Sudani y’Epfo na Uganda, naho itsinda C rigizwe na Ethiopia, Kenya na Sudani.

Mu cyumweru gishize, FERWAFA yari yatangaje ko iyi kipe izatozwa na Kayiranga Baptiste yungirijwe na Bisengimana Justin, mu gihe Amil Khan ari we wari umutoza w’abanyezamu.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Minisiteri ya Siporo yongeye gufata icyemezo cy’uko iyi kipe itazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, nubwo umutoza Kayiranga Baptiste yari yamaze kugeza muri FERWAFA urutonde rw’abakinnyi azifashisha.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe no mu ntangiriro z’ukwezi gushize, habanje kubaho kutavuga rumwe kuri iyi kipe hagati ya Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, nubwo nyuma hari hemejwe ko yitabira imikino ndetse ikaza gushyirwa mu itsinda.

Minisiteri yavugaga ko nta bakinnyi bahari bakina iyi mikino, mu gihe FERWAFA yo yagaragaje ko icyo atari cyo kibazo gihari, kuko hari abakinnyi batarengeje imyaka 17 bakinnye amarushanwa atandukanye mu myaka ibiri ishize.

Hari amakuru kandi yemeza ko kimwe mu byari byatumye hafatwa umwanzuro ko ikipe y’abatarengeje imyaka 20 idakina, mu kwezi gushize, ari ikibazo cy’amikoro.

Kugeza ubu, yaba Minisiteri ya Siporo cyangwa FERWAFA, nta rwego ruratangaza icyatumye hafatwa umwanzuro wo kuba ikipe y’Igihugu itazitabira irushanwa kandi yari yamaze guhamagarwa.

CAN U-20 ya 2021 izaba hagati ya Gashyantare na Werurwe muri Mauritania, izitabirwa n’ibihugu 12.

Abaheruka gukina irushanwa ry'abatarengeje imyaka 17 ni bo bari bigange mu ikipe yari kwitabazwa na Kayiranga Baptiste mu batarengeje imyaka 20
Kayiranga Baptiste yari yamaze gushyikiriza FERWAFA ikipe yatoranyije
Mu cyumweru gishize nibwo FERWAFA yari yatangaje abatoza b'ikipe y'Igihugu ya U-20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .