Amavubi U-17 yatangiye CECAFA atsindwa na Tanzania (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi, Amavubi U-17, yatangiye nabi mu irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 riri kubera i Rubavu, itsindwa na Serengeti Boys Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere.

U Rwanda na Tanzania biri mu itsinda B kimwe na Djibouti, muri iri rushanwa ryahuje ibihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA).

Tanzania yafunguye amazamu ku munota wa 10, ku gitego cyatsinzwe na Kassimu Ibrahim Yahaya ndetse ihita ibona igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine gitsinzwe na Omar Abass Mvungi.

Ikipe y’u Rwanda yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 17, kuri penaliti yinjijwe na Irahamye Eric.

Tanzania yabonye uburyo butandukanye ku bakinnyi barimo Ladali Juma, yagowe n’umunyezamu Yvan Ruhamyankiko wakuyemo imipira myinshi, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 60, gitsinzwe Omar Abass Mvunge.

Ladaki Chasambi yahushije kandi uburyo bukomeye bwabonetse ku munota wa 72 ku ishoti ryagaruwe n’umutambiko w’izamu mbere y’uko Mbonyamahoro Sérieux ananirwa gutsindira Amavubi U-17 ku mupira uteretse.

Habura iminota umunani ngo umukino urangire, u Rwanda rwahawe penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Salim Saleh, itewe na Irahamye Eric, umupira ukubita igiti cy’izamu mu gihe wasubijwe mu izamu na Mbonyamahoro, urenzwa n’umunyezamu Abdallah Hamisi Hassan.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatatu ruhura na Djibouti mu mukino warwo wa nyuma wo mu itsinda B uzatangira saa Kumi n’imwe mu gihe Uganda izakina na Kenya biri kumwe mu itsinda A guhera saa Sita z’amanywa.

Imikino y’amatsinda izasozwa ku wa Gatanu hakinwa imikino ibiri, aho Djibouti izakina na Tanzania guhera saa Sita mu gihe Uganda izakina na Ethiopia saa Cyenda.

Abakinnyi b'Amavubi U-17 babanje mu kibuga
Abakapiteni b'amakipe yombi: Hoziyana Kenedy w'Amavubi na Ladaki Chasambi wa Tanzania
Umukino wayobowe n'Umunya-Sudani Sabri Mohamed Fadul
Abakinnyi ba Tanzania bishimira igitego cya Kassimu Yahaya kuri Stade Umuganda
Rushami Ishimwe Alvin asatira Omar Mvungi
Serengeti Boys yishimira igitego cya kabiri
Irahamye Eric watsindiye Amavubi U-17 muri uyu mukino
Irahamye ashaka uko yinjirana ubwugarizi bwa Tanzania bwarimo Sylvester Otto
Fred Rugambwa w'u Rwanda na Kassim Yahaya wa Tanzania
Salim Saleh ari mu bakinnyi bakinnye neza ku ruhande rw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .