Kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 ni bwo habaye tombola y’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, yabereye i Nairobi muri Kenya.
Ni tombola yitabiriwe n’abahagarariye byinshi mu bihugu bizakina iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 1-28 Gashyantare 2025, ariko ryigijwe inyuma amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ibikorwaremezo bizakenerwa bitaratungana neza.
Amakipe 19 azarikinira, arimo abiri ataramenyekana, yagabanyijwe mu matsinda ane aho Uganda, Tanzania na Kenya byashyizwe mu matsinda atatu abanza nk’ibihugu bizakira irushanwa, mu gihe Sénégal yatwaye CHAN iheruka yashyizwe mu Itsinda D.
Muri tombola, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amarushanwa n’Ibikorwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Samson Adamu, yavuze ko ibihugu bibiri bitaramenyekana bizava hagati ya Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Malawi, Afurika y’Epfo na Gabon.
Ibi bivuze ko Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezereye Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri ryakinwe mu Ukuboza 2024, itazitabira iri rushanwa.
Tombola yasize Kenya iri mu Itsinda A hamwe na Maroc, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.
Itsinda B rigizwe na Tanzania, Madagascar, Mauritania, Burkina Faso na Repubulika ya Centrafrique.
Itsinda C ririmo Uganda, Niger, Guinée n’ibihugu bibiri bizabona itike nyuma. Ni mu gihe Itsinda D ririmo Sénégal, Congo, Sudani na Nigeria.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Bidasubirwaho, Amavubi ntazakina CHAN 2024 nk’uko byemejwe na CAF.
Imyanya ibiri isigaye izahatanirwa na Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Afurika y’Epfo na Gabon. pic.twitter.com/KHamgBOetp
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 15, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!