Amavubi ntazitabira CECAFA ya 2019

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ntizitabira irushanwa rya CECAFA rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, rizaba mu kwezi gutaha muri Uganda, kubera kubura amikoro.

Uganda izakira iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu rigiye kuba ku nshuro ya 40.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya Siporo, Rurangayire Guy Didier, yirinze kugira byinshi abivugaho ariko yemerera IGIHE ko Amavubi atazitabira iri rushanwa kubera ikibazo cy’amikoro.

Ati” Ntibabibabwiye se ko itazitabira? Impamvu ni iriya bababwiye nta yindi.”

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yabwiye IGIHE ko nta byinshi yavuga ko ikipe y’igihugu kuko uruhare runini rufitwe na Minisiteri ya Siporo.

U Rwanda rumaze kwegukana iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, inshuro imwe, igikombe cyatwawe na Rwanda B mu 1999 ubwo ryari ryabereye i Kigali.

Ibihugu byemeje ko bizitabira iri rushanwa uyu mwaka ni Uganda izaryakira, Tanzania, u Burundi, Kenya ifite igikombe giheruka, Djibouti, Ethiopia, Somalia, Erythrée, Zanzibar na Ethiopia.

Muri Nzeri, na bwo u Rwanda rwananiwe kwitabira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 ryabereye muri Uganda mu gihe kandi n’ikipe y’igihugu nkuru y’abagore na yo ititabiriye CECAFA 2019 iri kubera muri Tanzania, na bwo kubera amikoro.

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwitabiriye amarushanwa ya CECAFA abiri gusa, aho rwakiriye Kagame Cup y’amakipe, yabaye muri Nyakanga ndetse runitabira iy’ingimbi zitarengeje imyaka 15 yabereye muri Erythrée muri Kanama.

Amavubi ntabwo azitabira CECAFA Senior Challenge Cup 2019 izabera muri Uganda kubera amikoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza