Amavubi azakira Seychelles adafite Niyonzima Haruna ukomeje kugorwa n’ikibazo cy’ibyangombwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo ‘Amavubi’ yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Mbere mu gitondo, yitegura umukino wo kwishyura izakiramo Seychelles kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri saa 18:00, mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye muri Seychelles ku wa Kane, azakina uwo kwishyura adafite kapiteni wayo, Niyonzima Haruna wagonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa amasaha make mbere y’umukino ubanza.

Haruna Niyonzima watangiye gukinira Amavubi makuru mu 2007, ntabwo yemerewe gukina amarushanwa ya CAF na FIFA nyuma y’uko hagaragaye ko afite imyirondoro ibiri itandukanye mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Uyu mukinnyi yari amaze iminsi akinira ku byangombwa by’uko yavutse mu 1990 mu gihe AS Kigali yamusabiye ibyangombwa byo kuyikinira muri CAF Confederation Cup nk’uwavutse mu 1988.

Uku kudahuza ku myaka y’imyirondoro ye byatumye CAF itamuha ibyangombwa byo gukinira AS Kigali mu mikino nyafurika mu gihe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahisemo ko atakina kugira ngo bitagira ingaruka mbi mu gihe iki kibazo cyaba kidakemuwe mu buryo bukurikije amategeko.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa Mbere, Mashami Vincent utoza Amavubi, yemeje ko Haruna Niyonzima atazakina uyu mukino kuko ikibazo cye kitarakemuka.

Ati” Ibya Haruna ntabwo nabivugaho cyane kuko birasa naho bitaratungana n’ubu, none aha afite gahunda ku Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ngira ngo twategereza tukamenya icyo uru Rwego ruri buhitemo. Ntabwo ndibubyinjiremo cyane, ibyinshi mwarabyumvise. Biracyari mu nzira, ntabwo birarangira, twese turategereje.”

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rugomba kwemeza igihe cya nyacyo Niyonzima Haruna yavukiye, kikamenyeshwa CAF na FIFA kugira ngo hamenyekane ibyangombwa by’ukuri uyu mukinnyi agomba gukiniraho.

Tuyisenge Jacques uzaba ari kapiteni w’Amavubi mu mukino w’ejo, yavuze ko bawiteguye neza ndetse bizeye gutsindira imbere y’Abanyarwanda bazaba baje kubashyigikira.

Ati” Twese tumeze neza, ntawe ufite imvune n’uduhari ni duto cyane ku buryo tutabuza umuntu gukina. Intego dufite ni imwe ni ugutsindira mu rugo. Abafana iyo bahari batwongerera imbaraga, baradusunika mu kibuga, bazaze badushyigikire ntabwo tuzabatenguha.”

FERWAFA yatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari amafaranga 2000, 5000, 10,000 na 20,000 Frw.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Abakinnyi 24 bari mu mwiherero w’Amavubi

Abanyezamu: Kimenyi Yves, Rwabugiri Umar na Ndayishimiye Eric.

Abakina inyuma: Omborenga Fitina, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery na Manzi Thierry.

Abakina Hagati: Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Niyonzima Haruna, Niyonzima Olivier, Butera Andrew, Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude na Mico Justin.

Ba Rutahizamu: Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie, Hakizimana Muhadjiri, Sugira Ernest na Sibomana Patrick.

Niyonzima Haruna afite ikibazo cy'imyaka idahura ku byangombwa, bityo ntazakinira Amavubi kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza