Sudani y’Epfo yabonye itike yo guhura n’Amavubi nyuma yo kunganya na Kenya 1-1, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Nambole Stadium muri Uganda kuri iki Cyumweru, bityo ihita ikomeza mu cyiciro gikurikira dore ko yari yatsinze ubanza ibitego 2-0.
Iki gihugu gishya muri ruhago y’isi ni cyo kizakira umukino ubanza uteganyijwe hagati y’amatariki ya 20 na 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’icyumweru kimwe.
Amavubi arasabwa gusezerera Sudani y’Epfo kugira ngo agire amahirwe yo kuba yakwerekeza muri CHAN, dore ko kugeza magingo aya ntawe uzi ikizagenderwaho ngo hamenyekane igihugu kiziyongera kuri bitatu bizakira iri rushanwa.
Uretse Kenya yasezerewe ariko isanganywe itike ya CHAN nka kimwe mu bihugu bizakira iri rushanwa, Tanzania na yo yaje gusezererwa na Sudani kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho buri kipe itsindiye mu rugo igitego 1-0.
Uko imikino ya CHAN iteganyijwe mu ijonjora rya nyuma
- Burundi v Uganda
- Ethiopia v Sudani
- Sudani y’epfo v Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!