Urutonde ruheruka gusohoka mu Ukuboza 2024, Amavubi yari ku mwanya wa 124. Icyakora mu mikino ibiri yakinnye muri Werurwe 2025 yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0, mu gihe yanganyije na Lesotho igitego 1-1.
Uyu musaruro nkene watumye iyi kipe itakaza amanota arindwi, arimo atanu yo kuri Super Eagles ndetse n’abiri ya Lesotho. Ibi bituma itakaza imyanya itandatu, ikava ku mwanya wa 124 ikajya k’uwa 130.
Muri Afurika, ibihugu byitwaye neza cyane ni Côte d’Ivoire, Gabon, Zimbabwe na Sierra Leone bizazamuka imyanya itanu.
Ni mu gihe ibyitwaye nabi ari Guinée-Bissau yatakaje imyanya umunani, u Rwanda itandatu na São Tomé et Príncipe yatakaje itanu.
Muri rusange byitezwe ko nta mpinduka zizaba mu bihugu 10 bya mbere ku Isi, biyobowe na Argentine, u Bufaransa na Espagne.
Biteganyijwe ko urutonde ntakuka ruzasohoka tariki ya 2 Mata 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!