00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi agiye kwipima na FC Saint-Éloi Lupopo yo muri RDC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 01:51
Yasuwe :

Nyuma y’igihe gito Ikipe y’Igihugu Amavubi ikinnye umukino wa gicuti na Guinée Équatoriale irakina undi na FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukino urabera mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022.

Ikipe yateganyijwe n’Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda Carlos Alós Ferrer itandukanye n’iyo aheruka gukinisha. Yatangaje ko mu mukino na St-Éloi Lupopo aza gukora impinduka mu bakinnyi yifashisha kugira ngo ahe amahirwe abatarakinnye umukino ubanza na Guinée Équatoriale kuko bari batarabona ibyangombwa bibemerera gukina imikino yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FIFA.

Umukinnyi ushidikanywaho ushobora kutagaragara kuri uyu mukino ni myugariro Ombolenga Fitina wagize ikibazo cy’imvune.

Muhire Kevin nyuma yo gukora imyitozo yavuze ko we na bagenzi be bameze neza kandi biteguye umukino wa FC Lupopo.

Yagize ati “Turiteguye kandi tumeze neza kandi umutoza ahora atubwira ko umukino uwo ariwo wose uba ukomeye ku buryo tugomba gukinana imbaraga zose zishoboka kugira ngo tubigereho.’’

Umutoza Carlos we atangaza ko kuva ari umukino wa gicuti, bitamubuza gukora impinduka zishoboka zose kugira ngo amenye neza abakinnyi afite urwego bariho mu mikino mpuzamahanga.

Yakomeje ati “Hazabamo impinduka kandi zikomeye. Ni amahirwe mfite yo kugerageza abakinnyi bose mfite. Ndakeka ko ikipe mfite ari nziza kandi bazampa ibyo nifuza ndabyizeye, mu by’ukuri ndishimye. Mu mukino ukurikira abakinnyi bazahinduka ku buryo bugaragara.’’

Ubushize, Ntwari Fiacre yabanje mu izamu mu gihe ba myugariro bane bari Fitina Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

Bizimana Djihad, Rubanguka Steve na Muhire Kevin bakinaga hagati mu gihe ubusatirizi bwari buyobowe na Kagere Meddie, Mugunga Yves na Rafael York.

Mu mpinduka zabaye mu gice cya kabiri, Rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire Gerard Gohou na Habimana Glen bakiniye u Rwanda bwa mbere binjiye mu kibuga basimbuye Mugunga Yves na Bizimana Djihad.

Abandi bagiyemo ni Nishimwe Blaise, Niyonzima Ally na Tuyisenge Arsène basimbuye Rubanguka Steve, Muhire Kevin na Meddie Kagere naho Serumogo Ally asimbura Omborenga wavunitse.

Amavubi yasoje imyitozo ya nyuma ku mugoroba wo ku wa Mbere yitegura guhura na FC Saint-Éloi Lupopo mu mukino wa gicuti uteganyijwe kubera i Casablanca muri Maroc.

Amavubi yiteguye kubona intsinzi imbere ya FC Saint-Éloi Lupopo. Uhereye ibumoso ni Niyomugabo Claude, Serumogo Ally na Rubanguka Steve
Bizimana Djihad mu myitozo y'Amavubi aha icyizere Abanyarwanda ko ari bwitware neza ku mukino
Muhire Kevin ubwo yari mu myitozo ya nyuma yitegura FC Saint-Éloi Lupopo
Glen Habimana yishimiye ko yahawe amahirwe yo gukinira Amavubi
Mutsinzi Ange ni umwe muri ba myugariro bagenderwaho mu mutima w'ubwugarizi bw'Amavubi
Rafael York ukina hagati mu kibuga mu Ikipe y'u Rwanda na we mu myitozo yari hejuru cyane
Rutahizamu Glen Habimana na Manzi Thierry mu myitozo ya nyuma yo kwitegura FC Saint-Éloi Lupopo
Umutoza w'Ikipe y'u Rwanda Carlos Alós Ferrer aha amabwiriza abakinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .