Amavubi agiye guhura na Cameroun na Congo-Brazzaville mu mikino ya gicuti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe abiri ya Cameroun na Congo Brazaville, mu kwitegura Igikombe cya Afurika cy’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina muri shamiyona z’ibihugu byabo (CHAN).

Amavubi azakina na Les Lions Indomptables za Cameroun i Yaoundé ku wa 24 Gashyantare, mbere yo kwakira Les Diables Rouges, Ikipe y’Igihugu ya Congo Brazaville nyuma y’iminsi ine, ku wa 28 Gashyantare 2020 kuri Stade Amahoro.

Kimwe n’ibindi bihugu byamaze kubona itike yo gukina iri rushanwa, u Rwanda ruzamenya ibihugu ruzahura nabyo muri CHAN 2020 muri tombola izaba ku wa 17 Gashyantare, muri Palais Polyvalent des Sports i Yaoundé muri Cameroun.

Biteganyijwe ko irushanwa rya CHAN 2020 rizaba ku wa 4-25 Mata 2020 muri Cameroun. Iyi izaba ari inshuro ya kane Amavubi yitabira iri rushanwa.

U Rwanda rwabonye itike yo kujya muri CHAN nyuma y’umukino waruhuje na Ethiopia maze ruyitsinda igitego 1-1, rubona itike ku giteranyo cy’ibitego 2-1 (0-1, 1-1) mu mikino yombi.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse ni iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) ni zo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

Amavubi agiye gukina imikino ibiri ya gicuti mu kwitegura CHAN 2020 izabera muri Cameroun
Sugira Ernest ni we watsinze igitego cyagejeje u Rwanda muri CHAN mu mukino rwakiriyemo Ethiopia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Amavubi agiye guhura na Cameroun na Congo-Brazzaville mu mikino ya gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .