00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yijeje gutanga byose ku mukino wa Libya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 November 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi umukino uzahuza u Rwanda na Libya ku wa Kane mu gushaka itike ya CAN 2025, yizeza ko nk’abakinnyi biteguye kandi bazatanga byose kugira ngo babone intsinzi.

U Rwanda ruzakira Libya mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc, uzabera muri Stade Amahoro ku wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2024, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Ni umukino Amavubi asabwa gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzakina Igikombe cya Afurika aherukamo mu 2004, dore ko nyuma yawo hazaba hasigaye umukino umwe iyi Kipe y’Igihugu izakirwamo na Nigeria ku wa 18 Ugushyingo.

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yabwiye Televiziyo Rwanda ko we na bagenzi be biteguye neza ndetse intego ari iyo kongera kubona intsinzi ku wa Kane.

Ati “Ni umukino twiteguye neza, tuwiteguye nk’indi yose kuko iyo turi kwitegura umukino, igihe cyose tuba turi gushaka intsinzi. Navuga ko abakinnyi bari tayari, abenshi bari gukina mu makipe yabo, ntekereza ko ibyinshi dusanzwe tubikora, umutoza turasanganywe, numva ko muri rusange ikipe yiteguye gushaka amanota atatu ku wa Kane.”

Abajijwe ku buryo bari gutegura umukino wa Nigeria uzakurikiraho, Kapiteni w’Amavubi yavuze ko icya mbere ari ukureba umukino wa Libya kuko ari wo rufunguzo rwo kumenya icyo bazaba baharanira.

Ati “Ni intambwe ku ntambwe, twiteguye umukino wo ku wa Kane uzadushyira muri uwo mwuka wo kuvuga ngo turajya muri CAN kuko mu mukino wo ku wa Kane, nta muntu ubyifuza, ariko bitagenze neza byaba birangiye. Rero ubu dushyize umutima ku mukino wo ku wa Kane, dushake amanota atatu, turabizi ko ari Nigeria izakurikiraho, ariko ubu ikituraje ishinga ni Libya.”

U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda D n’amanota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 ndetse na Bénin ifite atandatu mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.

Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yatsinda Libya, Nigeria igatsindira Bénin muri Côte d’Ivoire, Ikipe y’Igihugu izarara ku mwanya wa kabiri ku wa Kane ndetse icyo gihe gukina Igikombe cya Afurika bizaba bishoboka ariko bisaba kubishimangira ku mukino wa Nigeria kuko amakipe abiri ya mbere ari yo azakomeza.

Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi, bakaba inyuma y’Ikipe y’Igihugu ishaka kongera gukora amateka yo gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 20.

Ati “Icyo tubasaba ni ukuza kudushyigikira ku wa Kane ari benshi kuko navuga ko ari wo mukino wa nyuma mu rugo dufite muri iyi yo gushaka itike ya CAN 2025, numva ko ari na yo mahirwe dufite yo kudufasha kujya mu Gikombe cya Afurika. Nabasaba ko bazaza ari benshi bakadushyigikira. Twe nk’abakinnyi turiteguye, tuzatanga ibishoboka byose, tuzatanga imbaraga zacu zose ngo dutahukane intsinzi ku wa Kane.”

Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu, Rwasamanzi Yves, na we yashimangiye ko abakinnyi biteguye kwitanga kugira ngo babone intsinzi imbere ya Libya, avuga ko abishingira ku kuba ari ikipe imaze kumenyerana kubera gukinana igihe kirekire.

Ati “Abakinnyi biteguye kwitanga 100% kugira ngo batange ibyishimo ku Banyarwanda. Ni ikipe imenyeranye kuko batangiranye n’Umutoza Antoine Hey, nyuma haza Mashami na Carlos, ni ikipe imenyeranye cyane.”

Ku wa Kabiri, Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yakoranye imyitozo n’abakinnyi bose yahamagaye barimo 13 bakina hanze y’u Rwanda.

Myugariro wo hagati, Niyigena Clément, ni we utemerewe gukina umukino wa Libya kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mikino ibiri ya Bénin yabaye mu Ukwakira.

Amavubi akomeje imyitozo y'imbaraga yitegura umukino azakiramo Libya ku wa Kane
Rubanguka Steve wa Al-Nojoom muri Arabie Saoudite, mu myitozo yo ku wa Kabiri
Kavita Phanuel Mabaya wa Birmingham Region, wahamagawe bwa mbere, ari hamwe na Nshimiyimana Yunussu mu myitozo
Abanyezamu bane ni bo bahamagawe: Uherereye ibumoso ni Habineza Fils, Muhawenayo Gad, Ntwari Fiacre na Buhake Clément
Nshuti Innocent ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiranye imyitozo n'abandi
Guelette Samuel Marie Leopord ni umwe mu bitwaye neza mu mukino u Rwanda ruheruka gutsindamo Benin kuri Stade Amahoro
Umutoza Frank Spittler Torsten aha amabwiriza Kwizera Jojea mu myitozo
Myugariro Mutsinzi Ange yageze i Kigali ku wa Kabiri mu gitondo
Imanishimwe Emmanuel ukina muri Chypre, yakoranye imyitozo n'abandi ku mugoroba wo ku wa Kabiri
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad ukina muri Ukraine, yijeje Abanyarwanda ko abakinnyi bazatanga byose, abasaba kuzabashyigikira ari benshi
Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonie y'Amajyaruguru, yongeye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu
Niyigena Clement ntazakina umukino wa Libya kubera amakarita abiri y'umuhondo
Mugisha Bonheur ukina muri Tunisia, na we yamaze kugera mu mwiherero w'Amavubi
Dushimimana Olivier 'Muzungu' mu myitozo yo ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .