Amatora muri Rayon Sports: Abatora batoranyijwe gute? Ni bande bazatorwa?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi 30 Umuryango Rayon Sports uyobowe na Komite y’inzibacyuho ikuriwe na Murenzi Abdallah, ku wa Gatandatu hazatorwa Komite Nyobozi nshya.

Ni amatora agiye kuba nyuma y’ibibazo by’amakimbirane byabaye muri Rayon Sports kuva muri Mata uyu mwaka kugeza mu kwezi gushize ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakuragaho Komite ya Munyakazi Sadate kuko yananiwe kuzuza inshingano zo gushyira uyu Muryango ku murongo.

Kuri ubu ni amazina menshi avugwa ku buyobozi bwa Rayon Sports, arimo Muvunyi Paul wari wasimbuwe na Munyakazi Sadate mu 2019, Dr Diane Gashumba wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima ndetse akaba asanzwe ari umukunzi w’iyi kipe n’abandi batandukanye.

Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yatangaje ko abazaba bagize inteko itora ari abayobozi b’amatsinda 45 ya Rayon Sports cyangwa ababungirije, kongera batatu bagize iyo komite ari bo Murenzi Abdallah, Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire.

Hashingiwe kuki hemezwa abazitabira amatora?

Mu isesengura ryakozwe na RGB kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri uyu mwaka, uru rwego rw’imiyoborere rwagaragaje ko mu bibazo rwasanze muri Rayon Sports harimo kumenya umunyamuryango nyakuri uwo ari we.

Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagize ati “Twasanze harimo n’ikibazo cy’abanyamuryango. Hari abanyamuryango bawutangije kera na sitati yabo itagaragaza cyane kuko tuzi abawandikishije gusa, hari abanyamuryango 46 bagaragaye muri 2013 bandikisha Umuryango, hari n’abandi bavuga ko ari abanyamuryango bari muri za Fan Club cyangwa batanga imisanzu mu bundi buryo.”

“Twasanze harimo ikibazo cyo kwemeza umuntu aba umunyamuryango ate? Atakaza ubunyamuryango ate? Inzego z’abanyamuryango ni izihe? Bagira ubuhe burenganzira? Ubwo badafite ni ubuhe bitewe n’ibyiciro bitandukanye.”

“No muri 2020 bakora amavugurura, bavuze ko hari abanyamuryango bawushinze. Ukibaza impamvu hahora habaho guharanira kuba umunyamuryango wawushinze.”

Aha, RGB yagaragaje ko kandi mu gufata ibyemezo muri Rayon Sports hagaragaramo inzego zifite ubuzima gatozi nka Fan Club ya Gikundiro Forever kandi Rayon Sports atari impuzamiryango.

Mu butumwa Murenzi Abdallah yahaye abafana (ku rubuga rwa WhatsApp rw’abayobora za Fan Club), yavuze ko “Kuba haratekerejwe gutumira abayobozi ba Fan Club ni uko twifuza ko ejo hazaza Umuryango wa Rayon Sports wubakira kuri za Fan Club, umuntu uwo ari we wese akabarizwa muri Fan Club nk’urwego rw’ibanze rw’Umuryango.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko tuzi ko twese tubarizwa ku mudugudu. Ntawirengagije umusanzu buri wese yagize muri Rayon Sports ariko na none dukeneye kubaka birambye byubakiye ku nzego kurenza kubakira ku bantu.”

Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri Rayon Sports buvuga ko nubwo abayobozi ba za Fan Club batumiwe, atari bo banyamuryango bemejwe, ahubwo ari bo bashobora guherwaho hemezwa abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports binyuze mu kwemeza no gutora amategeko shingiro nk’uko bisobanurwa na Murenzi Abdallah.

Ati “Abo ni abifuzwa kuba abanyamuryango, ntabwo baraba abanyamuryango. Sitati izemezwa ejo ni yo izagena abanyamuryango.”

Ni nde wemerewe gutorwa (kwiyamamaza)?

Amabwiriza agenga amatora yashyizweho na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports avuga ko uwiyamamaza agomba kuba ari umunyamuryango wayo, kuba asanzwe agaragara mu bikorwa biteza imbere Rayon Sports no kuba atarangwa n’amacakubiri, amakimbirane, ivangura, n’imvugo zitesha agaciro ‘ Association Rayon Sports’ n’umuryango Nyarwanda.

Ubwo Minisiteri ya Siporo na RGB batangazaga umwanzuro wafashwe ku bibazo bya Rayon Sports mu kwezi gushize, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, avuga ku mpande zitumvikanaga muri iyi kipe, yagize ati “Byasaga nk’aho hari impande ebyiri zihanganye. Impande zombi zahamagawe kugira ngo bagire uruhare mu gushaka igisubizo kirambye cy’ibibazo biri muri Rayon Sports.”

“Uretse no kubihanangiriza, twabasabye ko batozangera kugaragara mu buyobozi bwa Rayon Sports nubwo uwayoboye akenshi aba ashaka kongera kuyobora. Twabasabye ko badufasha guhitamo abantu bashobora kuyizamo bakayifasha ariko batagaragaye mu bibazo bya Rayon Sports.”

Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko buri munyamuryango (umukunzi wa Rayon Sports) wese afite uburenganzira bwo kwiyamamaza nubwo yaba atazitabira inteko itora.

Ati “Uwiyamamaza, twifuje ko aba umunyamuryango cyangwa umukunzi wa Rayon Sports usanzwe uyiba hafi. Birafunguye, yaba uwigeze kuyiyobora, uri kuyiyobora cyangwa uri muri Fan Club, nta kuvuga ngo aratangwa na Fan Club. Ntiwabuza umuntu ufite ubushake gutanga kandidatire nubwo yaba adatanzwe na Fan Club.”

Abiyamamariza kuyobora Rayon Sports bafite saa cyenda zo ku wa 23 Ukwakira nk’isaha ntarengwa yo kuba bamaze gutanga kandidatire.

Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports yari imaze iminsi 30, izakoresha amatora y'ubuyobozi bushya ku wa Gatandatu
Perezida w'Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, avuga ko buri mukunzi wa Rayon Sports yemerewe kwiyamamaza nubwo yaba atabarizwa muri Fan Club

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .