Tariki ya 1 Gashyantare 2025, ni bwo hateganyijwe umukino uzwi nka ‘Soweto Derby’, aho Kaizer Chiefs na Orlando Pirates zimaze imyaka 55 zihanganye zizacakirana.
Ni umukino wakabirijwe cyane biba ngombwa ko amatike ashyirwa ku isoko hakiri kare, ariko kuri uyu wa Gatandatu, Orlando Pirates izakira umukino yahise itangaza ko amatike yashize ku isoko nyuma y’iminsi itanu gusa ashyizwe hanze.
Uyu mukino uzabera ku kibuga mpuzamahanga cya FNB Stadium, cyakira abafana ibihumbi 95 kandi gisanzwe kinaberaho imikino ikomeye muri Afurika y’Epfo.
Ntwari Fiacre uri kurwana no kongera kubona umwanya ubanzamo muri iyi kipe, ni umwe mu bakinnyi ba Kaizer Chiefs bari kwitegura uyu mukino ndetse n’indi izawubanziriza, dore ko uheruka kubahuza bawutakaje.
Kaizer Chiefs ni yo kipe imaze kwitwara neza inshuro nyinshi muri ‘Soweto Derby’ kuko muri 85 amakipe yombi yahuye, yatsinzemo 28, indi itsinda 25 mu gihe zombi zanganyije imikino 32.
Mbere y’uko impande zombi zihura, Kaizer Chiefs ifite imikino ibiri irimo uzayihuza na Sekhukhune United muri Shampiyona ndetse na Free Agents mu irushanwa rya Nedbank Cup.
Ni mu gihe Orlando Pirates izerekeza mu Misiri gukina CAF Champions League by’umwihariko na Al Ahly zisangiye Itsinda C. Nivayo izahura na Royal AM muri Shampiyona ndetse na Richards Bay muri Nedbank Cup.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!