Amateka y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye - Uwayezu (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi uyu muryango uba mu bibazo bitandukanye, kuri ubu hatangiye amateka mashya y’ibyishimo.

Uwayezu yabivuze mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’iyi kipe giherereye Kimihurura.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abakozi b’uruganda rwa SKOL rutera inkunga iyi kipe, barimo umuyobozi warwo, Ivan Wulffaert.

Mu ijambo rye, Umuyobozi mushya wa Rayon Sports yashimiye Komite y’Inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah ku mategeko mashya y’umuryango yashyizweho n’ibindi bikorwa yakoze, avuga ko igihe cy’amateka y’ibibazo kirangiye.

Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta joro ridacya, ngo nta mvura idahita. Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abafana bayo, abakunzi bayo, abakunzi b’umupira barababaye, bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza, abagore beza, ntabwo hagwa ibara. Amateka mabi y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye, amateka y’ibyishimo n’indangagaciro ziranga aba-Rayon aratangiye.”

Komite nshya ya Rayon Sports, yatowe ku wa 24 Ukwakira, izamara imyaka ine ku buyobozi.

Kimwe mu byo yasabwe byihutirwa igomba gukora, harimo gushaka umukozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa byayo no gushaka abaterankunga.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buteganya ko ikipe izaba yatangiye umwiherero ku wa Mbere.

Perezida mushya w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko batangiye amateka mashya y'ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .