Ni umwaka utegerejwemo byinshi birimo amategeko mashya yaba ay’umukino asanzwe ndetse n’aya Video Assistant Referee (VAR) ariko by’umwihariko kuzareba niba hari uzambura Manchester City Igikombe cya Shampiyona imaze imyaka ine itwara yikurikiranya.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo kwitega muri uyu mwaka ndetse n’ibishya biwurimo.
Amategeko na VAR bivuguruye.
Muri uyu mwaka VAR izajya ikoreshwa gake ku ikosa rikenewe cyane bitandukanye no kwitabazwa kuri buri kintu. Bisa nk’aho umusifuzi aho yongeye gusubirana ububasha yari afite mbere bwo gufata icyemezo atayitabaje.
Ibyemezo bya VAR kandi bizajya byerekanwa kuri televiziyo nini ziba muri stade ndetse abafana banasobanurirwe impamvu y’umwanzuro wafashwe.
Andi mategeko mashya yashyizweho muri uyu mwaka, ni uko ikipe yemerewe kwishimira igitego amasegonda 30. Mu busanzwe umusifuzi yatangiraga kubara igihe kuva igitego kinjiye mu izamu kugeza umukino wongeye gutangizwa hagati mu kibuga.
Kuri ubu, azajya abara igihe nyuma y’amasegonda 30 igitego kigiye mu nshundura, ibyitezweho kuzagabanya iminota yongerwaga ku mukino.
Irindi tegeko rishya rivuga ko umukinnyi ubangamiye ugiye gutera coup franc atazongera kwihanganirwa azajya ahabwa ikarita. Aha ni kumwe haba ikosa umukinnyi yajya kurihana uwo bahanganye akamuhagarara imbere yanze ko arihana vuba kugira ngo babanze bisuganye.
Irindi ni uburyo hatitawe aho ukuboko kuri umupira ukagukoraho hatangwaga ikosa. Kuri iyi nshuro ntabwo ariko bimeze kuko hazajya harebwa aho ukuboko kwajyaga mu gihe kwavuye ku mubiri.
¼ cy’abatoza ni bashya
Abatoza batanu muri 20 batangiye iyi shampiyona ni bashya, aho barimo Arne Slot wasimbuye Jürgen Klopp muri Liverpool, Enzo Maresca wa Chelsea wasimbuye Mauricio Pochettino na Fabian Hurzeler wasimbuye Roberto De Zerbi muri Brighton& Hove Albion.
Hari kandi Russell Martin wa Southampton na Kieran McKenna wa Ipswich Town zombi zazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka.
Si abatoza gusa kuko n’amakipe yiyubatse agura abakinnyi bashya, aho Chelsea yongeye kugura benshi cyane nk’umwaka ushize.
Icyakora Manchester United yaguze amazina yagarutsweho cyane nka Matthijs de Ligt na Noussair Mazraoui yakuye muri Bayern Munich, rutahizamu Joshua Zirkzee wavuye muro Bologna na Leny Yoro wa Lille mu Bufaransa.
Hari uzahagarika Manchester City?
Imyaka ibaye ine Manchester City yiharira Igikombe cya Shampiyona inakora amateka yo kubikora ku nshuro ya mbere.
Muri uyu mwaka nabwo haribazwa izabasha kuyihagarara imbere nubwo Arsenal imaze imyaka ibiri iyireba mu maso bagahangana cyane ariko bikarangira imbaraga zibuze ku munsi wa nyuma.
Kuri iyi nshuro, Arsenal nabwo irahabwa amahirwe yo kuzahanganira igikombe na Manchester City. Indi ni Liverpool yabashije kwegukana iki gikombe mu myaka ine ishize ariko ubu izaba idafite umutoza Klopp bari bamaranye imyaka icyenda.
Indi ihanzwe amaso, ni Manchester United ifite ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Sir Jim Ratcliffe watangiranye impinduka nyinshi mu buyobozi no mu kibuga gusa akagumana umutoza Eric Ten Hag wari utegerejweho kwirukanwa.
Chelsea y’umutoza Enzo Maresca nta byinshi yitezweho cyane ko ibyinshi byayo byo mu kibuga ari bishya.
Manchester City ifite igikombe giheruka izatangira isura Chelsea ku Cyumweru, tariki 18 Kanama saa 17:30,. Ku wa Gatandatu, Arsenal izakira Wolverhampton saa 16:00, Liverpool izasure Ipswich Town saa 13:30.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!