00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatariki y’imyanzuro y’urubanza ruregwamo AS Kigali FC yamenyekanye

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 9 Kamena 2021 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Umwanzuro w’urubanza Gakwaya Djuma Harufane urega AS Kigali FC kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ugiye gutangazwa mu minsi ya vuba.

Ni mu rubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 8 Kamena 2021, aho Gakwaya Djuma Harufane n’umunyamategeko wari uhagarariye AS Kigali FC, buri wese yisobanuye.

Nyuma y’uru rubanza imyanzuro izasomwa tariki ya 29 Kamena 2021.

Uko ikibazo cya Gakwaya Djuma Harufane giteye n’ibyo aregera:

Nyuma yo kumara amezi ane adahembwa, Djuma yandikiye inzego zitandukanye zirimo Umuvunyi, RGB, n’izindi nzego zireberera abakozi bafite amasezerano, asaba ko yarenganurwa, icyo gihe bahita bamuhemba amezi ane ariko baramwirukana.

Djuma yahawe ibaruwa imusezerera mu kazi muri Gashyantare 2019 ariko asezererwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse agerageza kwandikira Ubuyobozi bwa AS Kigali FC asaba ibyo amategeko amwemerera.

Tariki ya 16/10/2018 nibwo yagiranye amasezerano na AS Kigali FC ariko tariki ya 25/02/2019 bamusezerera nta nteguza bamuhaye.

Djuma yandikiye Ubuyobozi bwa AS Kigali FC abishyuza imyenda yose bari bamurimo ndetse abasaba n’indishyi z’uko yirukanywe binyuranyije n’amategeko, ariko ntiyigeze asubizwa.

Ku nshuro ya 2 Gakwaya yongeye kwandikira AS Kigali FC ayisaba kurangiza ikibazo neza

Tariki ya 13 Werurwe 2019 Gakwaya Djuma Harufane yagerageje gushaka ko ikibazo cyakemuka neza biciye mu bwumvikane, yandikira Ubuyobozi bwa AS Kigali FC ariko nta gisubizo yigeze ahabwa.

Nyuma yo kwandika amabaruwa abiri ariko ntasubizwe, Djuma yafashe umwanzuro wo kwegera inzego z’umurimo mu karere ka Nyarugenge.

Umugenzuzi w’umurimo mu Akarere ka Nyarugenge, yatumijeho Ubuyobozi bwa AS Kigali FC ariko ntibitaba mu nshuro zose ebyiri batumijweho.

Tariki ya 18 Kanama 2019, Gakwaya yongeye kwandikira umuyobozi wa AS Kigali FC ari we Shema Ngoga Fabrice, uyu muyobozi amusubiza ko yavugana n’Umunyamabanga w’iyi kipe Gasana Francis ndetse n’ushinzwe ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi, Bayingana Innocent ariko aba bombi ntibigeze bakemura ikibazo.

Nyuma yo guca muri izi nzira zose byarangiye agannye inkiko ngo zimurenganure kuko kurenganurwa mu bwumvikane byari byanze.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, Ubuyobozi wa AS Kigali FC bwatumijwe mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 10 Werurwe 2021. Gusa kuri iyi tariki ntabwo Umunyamategeko w’iyi kipe yigeze yitaba ndetse nta n’uruhande rw’iyi kipe rwitabye bituma urubanza rusubikwa.

Ubusanzwe Djuma yari umukozi ushinzwe itangazamakuru mu kipe ya AS Kigali FC akaba yari ashinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga zose z’iyi kipe n’ibindi byose bijyanye n’itangazamakuru.

Gakwaya Djuma Harufane ategereje imyanzuro izasomwa mu rubanza yarezemo AS Kigali FC
Ubuyobozi bwa AS Kigali FC buhagarariwe na Shema Ngoga Fabrice (ubanza ibumoso)
Mu mabaruwa Djuma yanditse, yabanje kujya yibutsa abayobozi ibyo bamugomba
Mbere yo kujya mu Rukiko, Djuma yabanje gusaba ubwumvikane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .