Komite ishinzwe gutegura amarushanwa ya CAF, yakoze impinduka ku bijyanye n’igihembwe cy’imikino gitaha zirimo kwandikisha amakipe, amatariki mashya y’amarushanwa, kwiyandikisha kw’abakinnyi n’ibindi.
Mu itangazo ryasohowe na CAF rigaragaza urutonde rw’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru 12 akomeye ku rwego rw’igihugu yemerewe guhagararirwa n’amakipe abiri muri buri rushanwa.
Ni ibihugu birimo Algerie, Angola, RD Congo, Misiri, Guinea, Libye, Maroc, Nigeria, Afurika y’Epfo, Sudani, Tanzania, Tunisie.
Muri iyi mikino abasimbura batanu bazaba bemewe kuri buri ruhande naho kuri buri mukino ku ntebe y’abasimbura hazaba hemerewe kugaragaraho abakinnyi icyenda ndetse buri kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi 40 aho kuba 30.
Amakipe yamerewe kwandikisha abakinnyi hagati ya tariki ya mbere n’iya 15 Kanama 2022.
Uko imikino iteganyijwe
Icyiciro cya mbere cy’imikino yo gukuranamo kugira ngo haboneke ikipe zijya mu matsinda giteganijwe hagati ya tariki 9 na 18 Nzeri mu 2022 na ho icyiciro cya kabiri cy’iyi mikino giteganijwe hagati ya tariki 7 na 16 Ukwakira 2022.
Imikino y’amatsinda iteganijwe gutangira umwaka utaha kuva tariki ya 10 Gashyantare mu 2023 kugeza ku ya 2 Mata 2023.
Imikino ya ¼ cy’irangiza iteganijwe gutangira ya tariki ya 21 igasozwa tariki ya 30 Mata 2023, naho iya ½ cy’irangiza iteganijwe hagati ya tariki 12 na 21 Gicurasi 2023. Imikino ya nyuma izakinwa hagati ya tariki ebyri na 11 Kamena 2023.
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2022 niyo izaserukira igihugu mu mikino ya CAF Champions League mu gihe hategerejwe izatsinda hagati yayo na As Kigali ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ngo hamenyekane izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!