Amatariki CECAFA Kagame Cup izaberaho i Kigali yamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Uwayezu François Régis, yatangaje ko CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izakirwa n’u Rwanda izatangira tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019.

Iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame, rigarutse i Kigali nyuma y’imyaka itanu ndetse ni ku nshuro ya gatanu rizaba rikinirwa ku butaka bw’u Rwanda, aho APR FC yaryegukanye inshuro eshatu muri izi eshanu.

CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2014, aho El Merreikh yo muri Sudani yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC ku gitego 1-0.

Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda muri Nyakanga.

Ati "CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019. Ibijyanye na yo biracyanozwa hagati ya CECAFA iyitegura na FERWAFA iri mu Rwanda ruzayakira. Ibyo twifuza kandi duteganya ni uko itabera i Kigali gusa.”

Mu mwaka ushize iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa, ryabereye muri Tanzania, ryegukanwa na Azam FC itsinze Simba SC ibitego 2-1, aho APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera muri 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Uretse Kagame Cup, muri Gashyantare, ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 ryo rizabera muri Eritrea muri Kanama, iry’abatarengeje imyaka 20 rikabera muri Uganda muri Nzeri mu gihe CECAFA Senior Challenge Cup ihuza amakipe y’ibihugu, yo izaba mu Ukuboza uyu mwaka, na yo ikakirwa na Uganda.

CECAFA y’abagore izakirwa na Tanzania ifite irushanwa riheruka mu Ugushingo mu gihe iy’abatarengeje imyaka 20 izaba ikinwa ku nshuro ya mbere, yo izakirwa na Kenya.

Azam FC ni yo ifite CECAFA Kagame Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza