Uyu mukino wari uteganyijwe gutangira saa 15:30 ariko watangiye n’iminota 45 kubera impaka z’amasogisi zabanje kubera mu rwambariro.
Musanze FC yavugaga ko Rayon Sports yambaye amasogisi aciye agaragaza umweru hasi, kandi na yo yambaye ay’umweru nk’umwenda wayo wo hanze.
Abari muri Stade ya Muhanga isaha zageze bategereza ko amakipe asohoka baraheba ndetse kugeza icyo gihe hari hataramenyekana impamvu yihishe inyuma y’itinda ryo gutangira k’umukino.
Umunyamabanga w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, Muhire Henry, yabanje gukora inama nto n’abayobozi ba Rayon Sports barimo Umunyamabanga wayo Namenye Patrick; Visi Perezida, Ngoga Aimable Roger; Ishimwe Prince ushinzwe Umutekano ku mikino Rayon Sports yakiriye na Muhawenimana Claude ukuriye Abafana.
Nyuma y’iyi nama, abarimo Ngoga na Ishimwe Prince bagiye mu rwambariro bakemura ikibazo maze saa 15:41 amakipe n’abasifuzi babona kwinjira mu kibuga.
Umusifuzi Rulisa Patience yahushye mu ifirimbi, atangiza umukino saa 15:45.
Ibibazo by’imyambaro si bishya muri Shampiyona y’u Rwanda kuko benshi bibuka tariki 12 Mutarama 2019, ubwo Gicumbi FC yari yasuye AS Muhanga na bwo kuri iki kibuga, ikisanga bahuje imyambaro.
Byarangiye umutoza Banamwana Camarade, agiye mu iduka ry’i Muhanga agura imyambaro ya Real Madrid aba ari yo ikipe ye iserukana. Icyo gihe uyu mukino wakerereweho iminota 24.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!