00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashyi y’Ama-rayon n’ishyaka ridasanzwe: Ibyo Ecosse izanye muri Euro 2024 (Video)

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 26 May 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Ecosse ni imwe mu makipe yitezwe mu irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi, Euro 2024 aho iryo mu mpeshyi rizaba ari irya kane ikinnye mu mateka yayo.

Iyi kipe itozwa na Steve Clarke iri ku mwanya wa 39 ku rutonde rwa FIFA, aho yerekeje mu marushanwa ya Euro 2024 mu Budage ifite icyizere gisendereye, ni ubwo biyisaba gukora cyane kubera itsinda rikomeye iherereyemo.

Ecosse yari yabonye itike hakiri kare nubwo yari mu itsinda rigoye gusa iza kubigeraho nyuma yo gutsindira Espagne mu rugo ikanatsindira Norvege iwayo.

Tartan Army nkuko bayita byitezwe ko izajya ikina “System” ya 5-4-2 ihinduka 3-4-2-1 iyo iri gusatira aho rutahizamu wa Queens Park Rangers Lindon Dykes ari we uzaba uyoboye ubusatirizi mu gihe abakinnyi nka McGinn wa Aston Villa, McTomminay wa Man United na Robertson batazabura mu kibuga.

Ecosse iri mu itsinda A aho ihuriramo n’u Budage buri mu rugo, Hongria n’u Busuwisi.

Abakinnyi 11 ba Ecosse bashobora kuzajya babanzamo (3-4-2-1) barimo Gunn; Porteous, Hendry, Tierney; Ralston, McGregor, Gilmour, Robertson; McGinn, McTominay, Dykes.

Menya byinshi kuri iyi kipe ukurikira icyegeranyo, usobanukirwe inkomoko y’amashyi yageze no mu Rwanda akamenyekana nk’ama-rayon.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .