00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashirakinyoma ku iyegura no kwisubiraho kw’abayobozi ba Espoir FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Nkundineza Jean Paul
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwegura ariko igasabwa gukomeza inshingano nyuma y’amasaha atageze kuri 24, Komite ya Espoir FC yasabye ko yongererwa ingengo y’imari ndetse abakozi bayo bakazajya bahemberwa rimwe n’ab’Akarere ka Rusizi.

Espoir FC ni ikipe yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21, ariko yavuzwemo amikoro make ndetse hari amafoto y’abakinnyi bayo yigeze gusakazwa barya ubugari n’ibindi biryo bigaragara ko bidakwiye ku bakoresha imbaraga zingana n’izabo.

Ku wa Mbere, tariki ya 26 Nyakanga 2021, ni bwo Komite Nyobozi ya Espoir FC yanditse imenyesha ko yeguye ku mpamvu zayo bwite.

Gusa, bukeye bwaho, Akarere ka Rusizi kashyize hanze itangazo rivuga ko Komite Nyobozi y’iyi kipe yemeye gukomeza inshingano nyuma yo kugirana ibiganiro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kamuzinzi Godefroid uyobora Espoir FC, yabwiye IGIHE ko impamvu bari beguye ari uko babonaga bakorera mu buryo butanoze kandi nta bushobozi buhari.

Ati “Komite yasanze ikora mu buryo budafututse, ku ngengo y’imari nkeya, idahagije kandi itabonekera igihe kandi ikipe niba ari iy’Akarere ka Rusizi kagombye kuyifasha muri byinshi bishoboka.”

Yakomeje agira ati “Twabonye n’ibiganiro twagiranaga, ntabwo twabashije kwicarana ngo tubasobanurire ibyo byose, bituma dufata umwanzuro wo kureka izo nshingano kugira ngo zihabwe abandi, cyane ko twari twarahuye n’ingorane nyinshi cyane zijyanye n’ingengo y’imari.”

Meya w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yemereye IGIHE ko icyatumye Komite ya Espoir FC yandika isaba kwegura ari ubushobozi buke ariko byose byatewe n’ihungabana ry’ubukungu ryaturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Ati “Mu by’ukuri nta mwuka mubi wari uhari hagati y’ubuyobozi bwa Espoir FC n’ubw’Akarere, nk’uko banditse bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, mu by’ukuri ni impamvu zituruka ku bushobozi buke bw’ikipe, rimwe na rimwe butuma intego abayobozi bayo baba bihaye zitagerwaho uko bikwiye kuko buriya twatangiye Shampiyona bafite intego yo gutwara igikombe. Ntabwo tubishidikanyaho kuko buri wese azi ingaruka za COVID-19.”

Yakomeje avuga ko ibiganiro byahuje impande zombi ku wa Kabiri, byasize zemeranyije ubufatanye, Komite ya Espoir FC yemera gukomeza inshingano zayo.

Ati “Twemeranyije gufatanya, ni cyo cya mbere kugira ngo abantu bajye basangira ibibazo bihari, dufatanye kubishakira ibisubizo. Espoir FC nk’ikipe y’abaturage ituma Akarere ka Rusizi kamenyekana tugomba kuyishakira ingengo y’imari, imisanzu y’abanyamuryango ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakaza tukayishakira ubushobozi.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21, Espoir FC yakoresheje ingengo y’imari ingana na miliyoni 162 Frw arimo miliyoni 45 Frw yatanzwe n’Akarere ka Rusizi.

Uretse ayo yatanzwe n’Akarere, andi yavuye muri miliyoni 28 Frw yatanzwe na FIFA mu bihe bya COVID-19, miliyoni 8 Frw y’umuterankunga wa Shampiyona, miliyoni 36 Frw y’abandi baterankunga n’abafatanyabikorwa, miliyoni 8 Frw ya CIMERWA n’andi yatanzwe n’abakunzi ba Espoir FC.

Meya Kayumba yavuze ko uruhare runini mu ngengo y’imari ya Espoir FC rufitwe n’Akarere kuko amafaranga menshi ava mu misoro y’Abanya-Rusizi.

Ati “Ntabwo ari byo, uretse miliyoni 19,5 Frw yavuye muri FERWAFA na miliyoni 8 Frw twahawe n’uruganda rwa CIMERWA, andi yose ni amafaranga ava mu misoro y’abaturage ba Rusizi, aciye mu ngengo y’imari y’Akarere ka Rusizi.”

Gatera Moussa na we yabonaga atakorera muri ibyo bibazo

Umutoza Gatera Moussa umaze umwaka umwe muri Espoir FC, amaze iminsi yarasabye kuva muri iyi kipe yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Yabwiye IGIHE ko yasabye kuyivamo kubera ko hari ibibazo adashobora gukoreramo.

Ati “Hari ibibazo, nanjye nabonaga ntabikoreramo ngo mbishobore. Tugomba kwicarana ku meza tukareba uko tugiye gukorana.”

IGIHE yamenye ko mu byasabwe n’abayobozi ba Espoir FC kugira ngo bemere kuguma ku buyobozi, ariko uko basabye kongererwa ingengo y’imari ndetse abakozi b’iyi kipe bakajya bahemberwa kimwe n’ab’Akarere ka Rusizi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Akarere ka Rusizi ku wa 27 Nyakanga, rivuga ko “ibyumvikanyweho byose bizubahirizwa kugira ngo ikipe izakomeze kwitwara neza.”

Espoir FC yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 10 inyuma ya APR FC na AS Kigali zagize amanota 19 mu makipe umunani ya mbere yari ahataniye igikombe.

Kamuzinzi Godefroid na bagenzi be bemeye gukomeza kuyobora Espoir FC nyuma y'umunsi umwe batangaje ko beguye
Meya w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuze ko bemeye gufatanya na Komite Nyobozi ya Espoir FC kugira ngo ikipe ibone ibyo ikeneye
Umutoza Gatera Moussa yari yasabye kuva muri Espoir FC kubera ibibazo byari biyirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .