Ntwari witwaye neza mu mukino ikipe y’igihugu iheruka kunganyirizamo na Nigeria ubusa ku busa kuri Stade Amahoro, yatangarije ibi City Sports nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa ko umupira w’amaguru mu Rwanda wuzuyemo iyi myemerere y’umwijima.
Ati “Ntabwo navuga ko bikora kuko biterwa n’imyumvire ya buri muntu nta n’uwansabye kubikoresha kugeza uyu munsi.”
IGIHE ifite amakuru ko mu mikino itandukanye yaba iy’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga hakunda kwifashishwa abaganga nk’uko babita bo gutuma amakipe ngo abona intsinzi ku babyizera.
Mu mukino uheruka guhuza ikipe ya APR FC na AZAM FC mu majonjora y’ibanze ya CAF Champions League, iyi kipe yo muri Tanzania yabanje gusuka amazi mu rwambariro ndetse ihindura inzira isanzwe inyurwamo kuko yavugaga ko yarozwe kandi ibizi neza.
Amwe mu makuru yagiye hanze ni uko ngo umuganga wari wateguwe kuri uyu mukino yaburijemo ibitego bine byose iyi kipe yashoboraga gutsinda ku mukino ubanza ndetse bikarangira anakomereje ku wo kwishyura i Kigali.
Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports iheruka kunganyamo n’Amagaju 2-2 ku munsi wa shampiyona uheruka, amakuru yagiye hanze ni uko abakinnyi b’iyi kipe ikomoka i Nyanza batishimiye uburyo ubuyobozi butabahaye amafaranga yo gutegura umuganga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!