Amakosa yakozwe kugeza ubwo Shampiyona Nyarwanda y’umupira w’amaguru ihagaritswe kubera COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo mu gihe kitazwi kubera kutubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse amakipe amwe akaba yaragaragayemo iki cyorezo cyibasiye Isi.

Ni icyemezo cyatunguranye, cyafashwe nyuma y’icyumweru kimwe gusa umupira w’amaguru wongeye gukinwa imbere mu gihugu mu gihe hari hashize iminsi 266 uhagaritswe kubera iki cyorezo cyageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe “Hashingiwe kuri raporo y’ibipimo bya CODID-19 bimaze gufatwa mu makipe y’Icyiciro cya Mbere kuva Shampiyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya 2020/21 yatangira ku itariki ya 4 Ukuboza 2020, bikagaragaza ubwandu mu makipe amwe n’amwe.”

Yakomeje ivuga ko kandi “Hashingiwe ku bugenzuzi bwakoze bukagaragaza ko aho amakipe acumbitse abakinnyi basohoka cyangwa bagasurwa kandi amabwiriza atabyemera mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Hari amakosa yakozwe kugeza ubwo hafashwe iki cyemezo

Mu mpera za Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imikino ihuza abantu benshi irimo n’ikinwa abantu bakoranaho nk’umupira w’amaguru, ikomorewe mu gihe yari yarahagaritswe kuva ku wa 14 Werurwe ubwo mu Rwanda habonekaga umurwayi wa mbere wa COVID-19.

Amakipe atandukanye yahise atangira gupimisha abakinnyi ndetse yari yasabwe kugendera ku mabwiriza yari yashyizweho na FERWAFA arimo kubanza kugaragaza gahunda n’ingamba zizakurikizwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ubwo imyitozo izaba isubukuwe.

Uretse gupimisha abakozi bayo, ibindi byasabwe amakipe harimo kuba hamwe mu mwiherero, gukoresha imiti yica virusi ku kibuga mbere y’imyitozo, gupima abakinnyi umuriro bakigera ku kibuga ndetse bakabanza gukaraba intoki mbere yo gutangira imyitozo.

Nubwo amabwiriza yari yashyizweho hari icyuho cyari mu buryo yubahirizwa.

1. Uburyo amakipe apimishamo abakozi bayo ni ibyo kongera gusesengura

Menshi mu makipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu yindi mikino, yagiye apimisha abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero, ariko mu gihe ibisubizo bitaraboneka (umunsi umwe cyangwa ibiri) bakaba bagomba gusubira mu miryango yabo.

Kuba nta bindi bipimo byafatwaga amakipe nyuma yo kugera mu mwiherero na byo bishobora kuba icyuho cy’ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mu makipe.

2. Amakipe menshi yarwaje COVID-19 bigirwa ibanga

Ikosa rikomeye ryakozwe n’inzego zose ifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda ni uko hari amakipe menshi yagiye agaragaramo ubwandu bikagirwa ibanga nyamara hari aho byari kuba ngombwa ko abakinnyi bamwe bashyirwa mu kato.

Nubwo kugeza magingo aya nta rwego na rumwe rugaragaza imibare ifatika y’amakipe yarwaje COVID-19 mu Rwanda, icukumbura ryakozwe na IGIHE ryagaragaje ko hari amakipe agera ku munani (ayo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri) yarwaje COVID-19.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports yagiye gukina na Rutsiro FC ibizi ko hari abakinnyi bayo bashobora kuba barwaye COVID-19 ariko bitewe n’uburyo yari ibakeneye, herekanwa ibisubizo by’ibipimo byafashwe kera bigaragaza ko ari bazima kugira ngo bemererwe gukina.

3. Nta buryo bwo gukurikirana uko ingamba zubahirizwa

Mbere yo gutangira Shampiyona, hari amakipe atanu yahaniwe gutegura imikino ya gicuti nta ruhusa yasabye, nyamara yarakinnye imikino ikarangira nubwo uwahuje Rayon Sports na Alpha FC wahagaze ku munota wa 70.

Aho amakipe amwe acumbitse mu mwiherero, bamwe mu bakozi bayo barimo n’abakinnyi basohoka mu mwiherero cyangwa hakagira ababasura kandi batabanje gupimwa.

Ubwo kandi Shampiyona yatangiraga, amakipe menshi yagiye gukina ataragaragaje uburyo yapimishije abakozi bayo ndetse IGIHE yamenye ko hari n’atarigeze yipimisha nk’uko byasabwaga mbere yo gutanigira amarushanwa.

4. Amakipe yasabwe gukora ibirenze ubushobozi bwayo

Byibuze 80% y’amakipe yo mu Rwanda usanga agorwa no gusoza umwaka w’imikino nta birarane afitiye abakozi bayo kubera amikoro make.

Muri ibi bihe bya COVID-19 yari amaze amezi arindwi ntaho akura, dore ko amenshi ashingiye ku bafana n’inzego za Leta, yasabwe kuba hamwe nko muri hoteli n’abandi ndetse agapimisha abakozi bayo byibuze bishobora kuyatwara hafi miliyoni 1.4 Frw ku bipimo by’inshuro imwe gusa.

Kutagira ubushobozi bwo kuba ahantu hatekanye n’ubwo gupimisha abakozi n’abakinnyi inshuro nyinshi zishoboka biri mu byatumye habaho iki cyuho cya COVID-19.

Shampiyona yahagaritswe mu gihe hari hamaze gukinwa iminsi itatu yayo, ariko imikino yari imaze gusubikwa ni umunani irimo ine yasubitswe kubera COVID-19, yagombaga gukinwa n’amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu ndetse n’indi ine yari gukinwa n’amakipe ya APR FC na AS Kigali yari mu marushanwa Nyafurika.

Amakipe yasabwaga kubanza gutera imiti mu kibuga mbere yo kugikoresha
Myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel, apimwa COVID-19
Rutahizamu wa APR FC, Usengimana Danny, yerekwa ikigero cy'umuriro afite
Umunyezamu Ahishakiye Hertier akarabywa intoki mbere yo kwinjira mu kibuga cy'imyitozo i Shyorongi
Imipira na yo yagombaga kubanza guterwa imiti mbere yo gusubizwa mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .