Amakosa yakoze ntiyihanganirwa- Rayon Sports ivuga ku byatangajwe na Sarpong

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Mata 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong yandikiwe n’ikipe ye ya Rayon Sports, asabwa ibisobanuro kubera ibyo yatangaje, avuga ko Umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi bwo kuyiyobora.

Michael Sarpong ni umwe mu batarishimiye icyemezo cyafashwe na Rayon Sports cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo yaganiraga na FunClub ku wa Mbere, Michael Sarpong yavuze ko Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi bwo kuyiyobora.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bamaze kwandikira uyu mukinnyi bamusaba ibisobanuro ku magambo yatangaje.

Ati “Twamwandikiye ibaruwa isaba ibisobanuro kuko amakosa yakoze ntiyihanganirwa mu kazi.”

Ku ruhande rwa Rayon Sports, ubuyobozi bwayo buvuga ko uyu mukinnyi atakabaye avuga ko ariya magambo nyamara bwaragerageje kumufasha kuri buri kimwe ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mpera za Gashyantare.

Ati “Yagiye muri Norvège kumvikana n’indi kipe nyuma turabimenya. Agiye kuza yadusabye ko tumuguriza itike, tumuguriza ibihumbi 600 Frw. Yahembwe nk’abandi muri Mutarama nubwo yari yaragiye mu Bushinwa. Ukwezi kwa Gashyantare ntabwo yadukoreye kuko yari yaratorotse ikipe. Nta mwenda tumurimo ahubwo ni we uwudufitiye.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yashoboraga kugurwa n’ikipe ya Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko ntibyakunda kubera Coronavirus yari yibasiye icyo gihugu.

Rayon Sports yandikiye Michael Sarpong imusaba ibisobanuro
Sarpong aheruka kuvuga ko Munyakazi Sadate adafite ubushobozi bwo kuyobora Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .