Rayon Sports izaza gukina uyu mukino wiswe Derby y’imisozi igihumbi “1000 Hills Derby’ uzaba ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42 aho irusha APR FC ya kabiri amanota abiri.
IGIHE ikaba yahereye ku ikipe izakira umukino ya APR FC ikusanya amakosa atanu ashobora gutuma Darko Nović atakaza uno mukino agakomeza kuguma ku gitutu, cyane ko kugeza uyu munsi atari yemerwa n’abakunzi b’iyi kipe yambara umweru n’umukara.
Amahitamo mabi muri 11 babanzamo
Kuva Darko Nović yaza mu ikipe ya APR FC yakunze gushinjwa kudaha umwanya abakinnyi babikwiriye aho 11 be bakunze kutavugwaho rumwe bikanarangira iyi kipe itakaje imikino yagakwiye kuvugwa. Aha haje no kuzamo ikibazo cya Mamadou Sy wakunze gusabwa n’abafana benshi ko yajya mu kibuga ariko ntibikunde.
Nyuma y’isoko ry’igura n’igurisha, abakinnyi babiri ikipe ya APR FC yakuye mu gihugu cya Uganda bari mu bahise bemeza abafana ariko amakuru amwe yavugaga ko umutoza Darko Nović atari yabona ubuhanga bwe nubwo buri umwe yashoboye gutsinda igitego muri Shampiyona.
Baba aba Bagande cyangwa abandi bakinnyi, amahitamo ya 11 ku mutoza Darko Nović ari mu bishobora gutuma atakaza Derby.
Gukina umukino ushingiye ku bwugarizi
Ikipe ya APR FC ni yo imaze kwinjizwa ibitego bike mu izamu ryayo kugeza ku munsi wa 19 wa shampiyona aho icyenda byonyine ari byo byageze mu nshundura mu gihe ibindi bitatu byaje gutsindirwa mu biro.
Ubu bwugarizi bwiza ariko ntabwo bujyana n’ubusatirizi kuko APR FC inganya na Police ya gatanu umubare w’ibitego yinjije kandi ifite ubusatirizi burimo abakinnyi bakomeye.
Ibi ahanini bikaba bitewe n’uburyo umutoza Darko Nović akunda kwishimira kubaka ikipe ishingiye ku kugarira aho gutsinda igitego 1-0 biba bimuhagije, rimwe na rimwe yakibona kare akisubirira inyuma agategereza.
Rayon Sports nk’imwe mu makipe akunda gutsinda mu minota yo mu gice cya kabiri, ishobora kungukira muri ibi.
Kwicaza Dauda Yussif Seidu
Nubwo benshi mu bakunzi ba ruhago y’u Rwanda bahuriza ku kuba APR FC “yaribwe” mu isoko ry’igura n’igurisha kubera akayabo yashoye n’abakinnyi yaguze, ariko bose bahuriza ku kuba umukinnyi waguzwe kandi akigaragaza ari Dauda Yussif.
Uyu munya-Ghana ukina mu kibuga hagati nta gushidikanya ko ari umwe mu bez aba Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho abayikurikiranira hafi babibona uretse Umutoza Darco.
Uyu yakunze kumwicaza kenshi ndetse yanakina agasimburwa mbere bitera icyuho kinini APR FC aho yatakaje amanota arindwi mu mikino atashoboye byibura gukina iminota 60.
Nkuko Rayon Sports ibura Muhire Kevin igahungabana, Dauda Yussif ni undi wakabaye ntakorwaho mu ikipe y’Ingabo z’igihugu.
Gusimbuza nabi mu gihe kidakwiye
Abakunzi ba ruhago mu Rwanda barumiwe ubwo umutoza Darko Nović yasimbuzaga abakinnyi bane bakinnye igice cya mbere ku mukino APR FC yaje gutsindwamo na Mukura VS igitego 1-0.
Imisimburize ya Darco ni kimwe mu nenge uyu mutoza yakunze kuvugwaho na yo aho mu gihe yabikomeza ku mukino wa Derby na byo ari kimwe mu byamuganisha ahabi.
Kudaha agaciro amateka ya Derby
Ku isi hose umukino wa Derby ni umukino uba wihariye udatsindwa n’ikipe ikomeye buri gihe ahubwo utsindwa n’iyiteguye mu mutwe kurusha izindi. Ibi ni na ko bimeze ku bakinnyi bakina uyu mukino aho bisaba kwitonda ku mahitamo.
Kuva mu izamu kugeza kuri rutahizamu, abakinnyi bakina Derby ni abarusha abandi ubunararibonye, kudatinya umukino ndetse no gukomera mu mutwe. Ni ko imikino nk’iyi ikinwa ndetse ni na ko itsindwa.
Imikino ibiri iheruka guhuza aya makipe yombi kuri Stade Amahoro yarangiye ari 0-0.
Tuzagaruka tubabwira ibintu bitanu byafasha Robertinho gutsinda Derby y’imisozi 1000.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!