Amakosa akorwa n’abakinnyi bo mu Rwanda mu gusinya amasezerano

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Kamena 2020 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ni kimwe mu bushabitsi bugezweho bwunguka amafaranga menshi mu gihe gito ku bafite impano bagize amahirwe yo guhirwa n’amaguru bakinisha cyangwa uko bitwara mu kibuga.

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani, aherutse kwinjiza miliyoni 105$ hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020. Ibi byamushyiraga ku mwanya wa kane mu byamamare 100 byinjije amafaranga menshi ku Isi muri icyo gihe mu gihe ari we uyoboye abakina umupira w’Amaguru kuri urwo rutonde.

Amafaranga uyu mukinnyi yinjije ni ayo yakoreye mu ikipe akinira, ibikorwa by’ubucuruzi akora n’abafatanyabikorwa yamamariza.

Mu Rwanda ntabwo abakinnyi baho baragera ku rwego rwo kwinjiza amafaranga menshi bayakuye mu bucuruzi cyangwa kwamamaza ariko agaciro kabo ku isoko kari kuzamuka umunsi ku munsi.

Nubwo ari uko bimeze ariko usanga amakosa abakinnyi bo mu Rwanda cyane ab’imbere mu gihugu bakora mu gihe cyo gusinya amasezerano, ariyo atuma badashobora gutera imbere kuko arengera inyungu z’amakipe kurusha uko bo yabarengera nka bamwe mu bagize uruhare rwo kugira ngo amasezerano akorwe.

Ingero ni nyinshi nk’aho Mutebi Rachid yashatse kuva muri Gicumbi FC yibwira ko asoje amasezerano, akabwirwa ko agifite undi mwaka umwe. Byabaye ngombwa ko yongera gukina undi mwaka mu ikipe yo mu Majyaruguru nubwo yifuzwaga na Bugesera FC na Kiyovu Sports icyo gihe.

Kuri ibi hiyongeraho kuba bamwe mu bakinnyi akenshi iyo bageze mu mwaka wa nyuma w’amasezerano bavunika, amakipe akanga kubavuza kuko aba bona agiye kubatakazaho amafaranga menshi kandi ashobora kuba atakibafite mu mibare yabo. Hari kandi n’abifuzwa n’andi makipe, ugasanga mu masezerano harimo ingingo zituma batabona ubwinyagamburiro bwo kugenda.

Abakinnyi batandukanye baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuba akenshi baba bakeneye amafaranga (ubukene), guhindura ikipe bajya mu yisumbuye ku yo bari barimo no kutamenya gusoma kuri bamwe (amasezerano ari mu ndimi batazi) biri mu bituma bakora ikosa ryo gusinya amasezerano adafite ikintu kinini azabafasha mu gihe bahuye n’ikibazo.

Suzuki Mpanzi nyiri sosiyete ya Suzuki- Soccer Site Ltd ikora nk’umuhuza w’abakinnyi n’amakipe, yabwiye IGIHE ko abakinnyi aribo bizira kuko badashaka abajyanama.

Ati “Abakinnyi bamwe bigize abanyamanyanga. Bumva ko byose babyikorera bakirengagiza ko bakeneye abajyanama [abahuza] kandi usanga n’abakinnyi bakomeye i Burayi babafite, hari n’abagira batatu. Iyo bagezeyo babaha amasezerano bakareba umushahara n’igihe amasezerano azarangirira gusa.”

“Byose byakagombye gukorwa hubahirijwe amategeko ya FIFA kuko habaho amasezerano y’igurwa ry’umukinnyi hagati y’amakipe n’ amasezerano y’umurimo hagati y’umukinnyi n’ikipe. Twe usanga abakinnyi benshi bigira aba free-agent [bakigurisha ubwabo].”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Rutanga Eric wari wasinyiye Police FC na Kimenyi Yves wasinyiye Kiyovu Sports, babwiwe na Rayon Sports ko nta rupapuro rubarekura izabaha kuko basinyiye ayo makipe batabanje gusesa amasezerano bari bafitanye nayo.

Ni mu gihe ubwo aba bombi basinyaga muri Kamena (kuri Rutanga) na Nyakanga (kuri Kimenyi) 2019, bari basabye ko mu masezerano yabo hashyirwamo ingingo ivuga ko nibigera tariki ya 30 Kanama batarahabwa amafaranga yose bemerewe, amasezerano ashobora guta agaciro.

Rayon Sports yabwiye Kimenyi Yves ko yakoze amakosa asinyira Kiyovu Sports mbere yo gusesa amasezerano bafitanye

Uretse umubare utari muto w’abakinnyi bavunitse bari hafi gusoza amasezerano yabo bagatereranwa n’amakipe, abandi bikabaviramo gusezera ruhago burundu, hari n’abadahabwa ibyo bagombwa n’amakipe ku gihe, basaba ko abarekura ngo bagende, nabyo bikananirana.

Suzuki yavuze ko FERWAFA yakaba ariyo icyemura ibibazo nk’ibi ariko nayo iterera agati mu ryinyo ntigire icyo ifasha abakinnyi cyangwa amarerero aba yarabazamuye mu gihe amakipe makuru abasinyishije mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Hari itegeko rya FIFA kandi bararizi, umukinnyi yemerewe kwandika agasesa amasezerano mu gihe ikipe itamuhaye ibyo imugomba mu gihe cyagenwe [amezi abiri], ariko ikipe iravuga ngo aracyari uwacu bikarangira abaye inzirakarengane. FERWAFA niyo igomba kubikoraho. Hari ibirego byinshi nk’ibi biri muri FERWAFA kandi ntabwo babikemuye.”

Nyuma yo kumara amezi asaga atandatu abakinnyi ba Mukura Victory Sports badahembwa, Ntwari Evode wifuzwa n’amakipe arimo Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports yasabye ko yasesa amasezerano iyi kipe ikamureka akagenda.

Muri iki cyumweru, Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA kasabye ko impande zombi zumvikana ikipe ishaka Ntwari Evode ikazamusaba muri Mukura Victory Sports nubwo itegeko rya FIFA ryemereraga uyu mukinnyi kurekurwa nyuma yo gukurikiza inzira zose zisabwa.

Ubwo IGIHE yabazaga Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, niba hari icyo iri Shyirahamwe rikora ku bibazo nk’ibi by’imishahara bibangamira abakinnyi, yavuze ko iyo hari umukinnyi ubagaragarije ikibazo bamufasha.

Ati “Amategeko ya FIFA akurikizwa n’abakina umupira bose. Amasezerano ni hagati y’umukinnyi n’ikipe kandi agomba kuba ashingiye ku mategeko. Iyo hari ibyo batumvikanyeho barabidushyikiriza hanyuma tukabafasha kubikemura.”

Umuyobozi wa Espoir FC, Kamuzinzi Godefroid, we avuga ko hari abakinnyi bamwe basaba ko hari ibyahindurwa mu masezerano ndetse akenshi usanga abatabikora ari ababa batiyizeye bakumva ko icyangombwa bavugaho ari umushahara n’amafaranga bagurwa gusa.

Ati “Ubundi amasezerano ategurwa n’impande zombi. Uwayateguye ashobora kuyategura urundi ruhande rugasanga hari ibitanoze, hakarebwa uburyo binozwa mbere y’uko asinywa. Bibaho cyane, nagiye mbibona ku bakinnyi bamwe tugura. Niyo mpamvu ushobora gusanga amasezerano y’umukinnyi runaka atandukanye n’ay’undi.”

“Hari abakinnyi baza ntibasome byose, akirebera ku mafaranga: umushahara n’ayo agurwa, ntarebe ati ‘ese ninkenera kuva muri iyi kipe bizagenda gute?’ Ntakenera kumenya ati ‘ese igihe nzavunikira mu ikipe bizagenda gute?’ Bibaho.”

“Ari njye ugiye gusinya amasezerano nk’umukinnyi nareba ingingo zindengera nubwo ibyo umuntu yifuza byose atari ko ashobora kubibona. Abatabyitaho ni ababa batiyizeye ubwabo ku musaruro bazatanga, umukinnyi uzi ko akenewe ashyiraho ibye ashaka ko byuharizwa.”

Ubwo yasinyiraga Police FC tariki ya 8 Kamena, Rutanga Eric yayisabye ko Yanga SC cyangwa indi kipe niza imushaka izamureka akagenda ndetse niko byagenze mu cyumweru gishize ubwo yumvikanaga n’iyi kipe yo muri Tanzania yamutanzeho ibihumbi 25$.

Hakizimana Muhadjiri wamaze kumvikana na Rayon Sports kuri miliyoni 15 Frw ku mwaka umwe n’umushahara wa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi akomeje gutinza ibyo gusinya amasezerano kuko hari andi makipe amwifuza. Yasabye ko bamwishyura agasinya, ariko hazaza indi kipe bakamureka akagenda, ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo ntibwabikozwa.

Ntwari Evode yari yareze Mukura Victory Sports muri FERWAFA asaba ko yamureka akagenda, ariko impande zombi zasabwe kumvikana
Hakizimana Muhadjiri yirinze guhita asinyira Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .