Amakipe ya Premier League azishyura miliyari 392 Frw kuri televiziyo zerekana imikino nubwo Shampiyona yasozwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, yategujwe ko ashobora kuzishyura miliyoni 340£ (asaga miliyari 392 Frw) kuri televiziyo zo mu Bwongereza na mpuzamahanga zerekana iyi shampiyona uyu mwaka w’imikino nusozwa nta bafana.

Ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi nibwo habaye inama yahuje abayobozi b’amakipe 20 akina Premier League, yiga ku buryo iyi shampiyona yasubukurwa ndetse ikarangira.

Kuri gahunda y’iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, hari kurebera hamwe niba hari ibibuga bimwe bishobora kwifashishwa mu kwakira imikino 92 isigaye, mu gihe hari amakipe yagaragaje ko atabishyigikiye kuko nta nyungu yaba abifitemo aramutse adakiniye ku bibuga byayo.

BBC yatangaje ko aya makipe azishyura televiziyo zo mu Bwongereza (zirimo Sky Sports na BT Sport) n’izindi mpuzamahanga zerekana iyi shampiyona, agera kuri miliyoni 340£ (asaga miliyari 392.3 Frw) mu gihe shampiyona yasubukurwa ikabera mu muhezo.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera mu gihe shampiyona itarangira cyangwa hakemezwa ko nta kipe izamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Aka kayabo k’amafaranga kasabwe n’aberekana imikino kubera impamvu ebyiri. Iya mbere ni uko imikino itazabera igihe yari yarateganyijwe mu gihe iya kabiri ari uko nta bafana bazaba bemerewe kureba imikino.

Umuyobozi wa Premier League, Richard Masters, yavuze ko bari biteze igihombo gishobora kugera kuri miliyari 1£ ku makipe ndetse bigoye kuvuga ko kitazabaho.

Ati “Uyu munsi twashoboye kugeza ku makipe yacu uko bihagaze hagati yacu n’aberekana imikino. Icyaba cyose, hazabaho igihombo kigaragara mu byo amakipe yinjizaga. Nta cyabihagarika.”

Muri iyo nama yabaye ku wa Mbere, amakipe yaburiwe ko nubwo umwaka w’imikino utarangira, hari azamanuka mu cyiciro cya kabiri – ni mu gihe hari arwanya uburyo bwo gusubukura imikino ibera ku bibuga byihariye.

Amakipe yiganjemo atandatu ya nyuma ku rutonde ntiyifuza ko icyo cyemezo cyashyigikirwa mu gihe hari ayasabaga ko uyu mwaka nta kipe yamanuka mu cyiciro cya kabiri- byatewe utwatsi na Premier League.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ishobora gusubukurwa guhera tariki ya 1 Kamena nyuma y’uko guverinoma y’icyo gihugu itanze uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa by’imikino y’ababigize umwuga kuva icyo gihe.

Televiziyo zerekana Premier League zasabye kwishyurwa agera kuri miliyoni 340£ kuko imikino izabera ku gihe kitagenwe ndetse nta bafana bari ku kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .