00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe y’Igihugu yacu ni ugusudira gusa: Rwasamanzi utoza Amavubi U23 nyuma y’umukino wa Mali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 01:05
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Rwasamanzi Yves, ahamya ko icyizere cyo gusezerera Mali gihari, nubwo umukino ubanza banganyirije i Huye igitego 1-1.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye habereye umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wahuje u Rwanda na Mali, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mali ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ahmed Diomandé ku munota wa 40. Nyuma y’umunota umwe, u Rwanda rwishyuye igitego nyuma yo kwitsinda kwa Fady Sidiki Coulibaly, wahereje umupira umunyezamu we Lassine Diarra akananirwa kuwuhagarika, ugahita uruhukira mu rushundura.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza w’u Rwanda, Rwasamanzi Yves, yavuze ko byose bigishoboka kuko Mali atari ikipe ihambaye.

Yagize ati “Ni amahire kuko tutatsinzwe ariko turacyafite icyizere kuko si ikipe irema uburyo bwinshi nayo.”

Abajijwe ku impamvu amakipe yo mu Rwanda akunda gutsindirwa hanze kandi mu Rwanda aba yagaragaje umukino utanga icyizere, Rwasamanzi yavuze ko amakipe yo mu Rwanda atariyubaka bihamye.

Yagize ati “Tumaze igihe amakipe yacu y’Igihugu ari ugusudira, ntabwo ikipe y’Igihugu itegurwa ibyumweru bitatu. Nk’ubu iyi Mali twakinaga isanzwe ifite abakinnyi beza bakomeye, kandi bamaze ukwezi n’igice batwitegura.”

Umutoza wa Mali, Badara Diallo, we yavuze ko yagowe no kuba ubwugarizi bwe bwakoze amakosa menshi.

Yagize ati “Tugomba kuzitegura biruseho mu mukino wo kwishyura, ntabwo twabyaje umusaruro amahirwe twabonye. Umukino wo kwishyura nzakosora ubwugarizi bwanjye kuko bwakoze amakosa menshi.”

Umutoza Diallo yakomeje avuga ko Rutonesha Hesbon ukina mu kibuga hagati ari we mukinnyi w’u Rwanda wamugoye cyane.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Bamako muri Mali ku wa 29 Ukwakira 2022.

Amavubi U-23 asabwa kubona intsinzi cyangwa akanganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo akomeze mu ijonjora rya gatatu, ari naryo rizatanga igihugu kizakatisha itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu 2023.

CAN U-23 yitabirwa n’ibihugu umunani, ni irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.

Umunyezamu wa Mali, Lassine Diarra, agerageza guhereza umupira bagenzi be
Diallo yavuze ko Rutonesha Hesbon ari we musore wamugoye cyane
Umutoza Rwasamanzi Yves asuhuzanya na Diallo utoza Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .