00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe y’icyiciro cya kabiri n’abagore yemerewe gukinisha abanyamahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Kanama 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Inama ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Kanama 2021, yanzuye ko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo n’icyiciro cya mbere mu bagore, azajya yifashisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 18 bemewe ku mukino.

Iki cyemezo cyafashwe gikurikira icyo kongera umubare w’abanyamahanga mu makipe y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo mu Rwanda, ukava kuri batatu bakaba batanu.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere kugira ngo ifate imyanzuro ishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abanyamuryango bayo mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 30 Nyakanga 2021.

Ingingo ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yavuguruwe hemezwa ko:

  • Amakipe yo mu Kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino ‘’Feuille de match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nk’uko byari bisanzwe.
  • Umukinnyi w’umunyamahanga wese winjiye mu Gihugu aturutse hanze yacyo agomba kuba atarengeje imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko.
  • Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’Igihugu kandi akaba arengeje imyaka mirongo itatu (30) kugirango yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka itatu iheruka.
  • Ibijyanye n’imyaka y’abakinnyi b’abanyamahanga bivuzwe haruguru ntibireba abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda cyangwa abazinjira mu Gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.
  • Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).
  • Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).
  • Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagore ntabwo yemerewe gukinisha abanyamahanga.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye kandi ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

FERWAFA yatangaje ko imyanzuro ijyanye n’igihe ibindi byiciro by’amarushanwa itegura bizatangirira, izafatwa mu minsi iri imbere.

Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu
Icyiciro cya Mbere cy'abagore na cyo cyemerewe abanyamahanga batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .