00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe y’ibikomerezwa agiye guhurizwa mu Irushanwa ryitiriwe “Made in Rwanda”

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 September 2022 saa 04:31
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB, byanogeje gahunda yo gutegura irushanwa rigamije kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu “Made in Rwanda.”

Amakuru y’ibanze avuga ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize. Aya ni APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona, Kiyovu Sports yasoje ku mwanya wa kabiri, AS Kigali ya gatatu na Rayon Sports ya kane.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba ku wa 7-9 Ukwakira 2022 mu gihe nta mikino ya shampiyona izaba iri kuba.

Muri iki gihe ariko AS Kigali izaba iri mu mikino Nyafurika aho izacakirana na Al-Nasr yo muri Libya mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 8 Ukwakira 2022.

Ibi bisobanuye ko izasimburwa n’iyabaye iya gatanu ari yo Musanze FC mu gihe nta gihindutse bitewe n’amategeko azaba agenga irushanwa.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules, yabwiye IGIHE ko bagiye kubwira amakipe mu buryo bwemewe mbere y’uko hatangazwa ingengabihe y’iri rushanwa.

Yagize ati “Tugomba kubanza kubabwira igitekerezo cy’irushanwa ngo twumve niba byashoboka. Ni cyo cyiciro turimo, ntabwo AS Kigali yahakanye kuko natwe ntitwayishyiramo tuzi ko izaba iri mu marushanwa mpuzamahanga.’’

Yasobanuye ko icyakozwe kugeza ubu ari ibiganiro by’ibanze byo kubaza amakipe niba byakunda cyangwa bitakunda.

Yakomeje ati “Iki cyumweru kirarangira twamaze gusohora itangazo ryerekana imiterere y’irushanwa niba ryemejwe.’’

Iby’iri rushanwa bigitangazwa, hatangiye guhwihwiswa amakuru ko APR FC na yo yikuyemo ariko ubuyobozi bwa Ferwafa bwavuze ko butazi ayo makuru.

Karangwa yagize ati “Ayo makuru tuyumva gutyo, ntabwo turayamenya kuko nta nyandiko twabonye ibitumenyesha.’’

Irushanwa nk’iri rifasha amakipe gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona no gufasha abakinnyi kudasubira inyuma kuko babona uko bakomeza imyitozo.

Kugeza ubu ntiharatangazwa amabwiriza n’amategeko azagenderwaho muri iri rushanwa, uko amakipe azatomborana ndetse n’ibihembo aya mbere azahabwa.

Irushanwa ryitiriwe Made in Rwanda rizakinwa hakorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturarwanda gukunda ibikorerwa iwabo.

Rayon Sports na mukeba wayo Kiyovu Sports zishobora guhurira mu Irushanwa ryitiriwe “Made in Rwanda”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .