Amakipe y’ibigugu i Burayi agiye kongera guhurira muri Nations League izerekanwa kuri StarTimes

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ry’i Burayi rya UEFA Nations League rizongera gukinwa mu minsi irindwi iri imbere, ahategerejwe imikino ikomeye irimo itatu izahuza amakipe ari mu myanya itanu ya mbere ku Isi.

UEFA Nations League izakinwa mu mpera z’iki cyumweru haba umunsi wa gatanu mu matsinda, mu gihe uwa gatandatu uzakinwa hagati mu cyumweru gitaha.

Imwe mu mikino itegerejwe na benshi irimo uzahuza Portugal n’u Bufaransa, uw’u Bubiligi n’u Bwongereza n’uzahuza Espagne n’u Budage.

Mu itsinda A2, u Bubiligi buri ku mwanya wa mbere ku Isi buzakira u Bwongereza, aho bukeneye intsinzi kugira ngo bugere mu mikino ya nyuma.

Rutahizamu Romelu Lukaku umaze gutsindira u Bubiligi ibitego byinshi, 55, yari yatsinze igitego mu mukino ubanza wahuje ibihugu byombi i Londres nubwo Marcus Rashford na Mason Mount bafashije u Bwongereza gutsinda umukino.

Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate azaba adafite ba myugariro Harry Maguire na Reece James bafite amakarita atabemerera gukina. Ni mu gihe Phil Foden utarahamagawe ubushize, kuri ubu yongeye kwitabazwa.

Mu itsinda A3, abakinnyi babiri bahagaze neza i Burayi bazahura, aho Antoine Griezmann na Cristiano Ronaldo bazaba bari mu mukino uzabera i Lisbon, ubwo Portugal izaba yakiriye u Bufaransa ku wa Gatandatu, mu gihe ibihugu byombi binganya amanota 10 ku mwanya wa mbere.

U Budage buheruka gutakaza umwanya wa mbere ku Isi, buzakira Ukraine ku wa Gatandatu mu gihe bwizeye ko bwafata umwanya wa mbere mu gihe bwaba butsinze uyu mukino ndetse n’uwo buzahuramo na Espagne uzaba ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo.

Mu gihe u Budage buzaba buhanganye na Ukraine binganya amanota atandatu, Espagne ya mbere n’amanota arindwi, yo izaba yakiriwe n’u Busuwisi.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mur Afurika bazabasha gukurikira iyi mikino kimwe n’iyindi yose ya UEFA Nations League iri kuba, aho izerekanwa ku mashene y’umupira w’amaguru ya StarTimes.

StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu gusakaza amashusho ya Televiziyo muri Afurika, ni cyo gifite uburenganzira bwihariye bwo kwerekana irushanwa rya UEFA Nations League kuri uyu mugabane.

StarTimes izerekana imikino ya UEFA Nations League irimo izahuza amakipe akomeye i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .