00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe y’i Rubavu n’azahakirirwa ari mu gihirahiro

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kamena 2021 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Amakipe atatu yakirira imikino yayo mu Karere ka Rubavu n’andi azahakirirwa arimo Rayon Sports, ari mu gihirahiro kubera ko bitemewe kwinjira muri ako karere cyangwa kuhasohoka kubera ko abagatuye bashyizwe muri Guma mu Karere mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Akarere ka Rubavu kari mu tuzahajwe na Covid-19, ku buryo kashyizwe muri “Guma mu Karere” guhera ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021.

Umukino wa Shampiyona wari guhuza Etincelles FC na AS Muhanga kuri Stade Umuganda ku wa Kane, wasubitswe kubera ko iyi kipe yo mu Majyepfo itari ifite uburenganzira buyemerera kwinjira i Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye IGIHE ko batahagaritse umukino ahubwo bubahirije ingamba za "Guma mu Karere" zashyizweho na Guverinoma.

Ibi byashyize mu gihirahiro amakipe ya Etincelles FC, Marines FC na Rutsiro FC asanzwe yakirira imikino yayo i Rubavu ndetse na yo akaba agomba kwitabira indi mikino hanze y’ako Karere mu mpera z’iki cyumweru.

Umunyamabanga wa Etincelles FC, Kabanda Innocent, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya niba bazajya gusura Kiyovu Sports ku Cyumweru mu mukino uzabera ku Mumena.

Ati “Uwo wasubitswe kubera ko AS Muhanga itari yemerewe kwinjira ku butaka bwa Rubavu, umukino wa Kiyovu Sports wo dukomeje kuwitegura, ariko turacyakeneye gusobanukirwa kubera ko tutemerewe kuva muri Rubavu. Turategereje ngo tumenye icyo inzego zibishinzwe zitubwira.”

Uretse amakipe y’i Rubavu, n’andi agomba kujya kuhakinira ari mu gihirahiro kuko ataramenya niba azabona uruhushya ruyemerera kwerekeza yo.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bataramenya igihe bafatira urugendo rwerekeza i Rubavu gukina na Rutsiro FC kuko bagitegereje igisubizo cya FERWAFA.

Ati “Dutegereje igisubizo cya FERWAFA ikatubwira uko bimeze. Imbogamizi zirahari kuko impamvu ikipe igenda umunsi mbere y’uko ikina ni ukugira ngo abakinnyi baruhuke bihagije, ukoze urugendo rw’amasaha ane cyangwa atanu, ukavuga ngo ugiye guhita ujya mu kibuga ubwabyo byaba ari ikibazo, abakinnyi baba bananiwe.”

Umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Karangwa Jules, yabwiye IGIHE ko bari gukorana n’izindi nzego z’Igihugu ku buryo basabiye uruhushya amakipe y’i Rubavu n’agomba kujya kuhakinira.

Ati “Iyo byageze mu bijyanye na COVID-19, biba byageze mu maboko y’izindi nzego z’Igihugu zibishinzwe, dukorana nazo kugira ngo tubone urushya rwihariye rwo gukina. Kuva ejo twagerageje kureba uko twasabira amakipe yose afite imikino mu Karere ka Rubavu uruhushya rwo kwinjiramo, n’ayo mu Karere ka Rubavu uruhushya rwo gusohokamo. Nibyo twakoze kandi biri mu murongo mwiza, dutegereje igisubizo. Hari icyizere.”

IGIHE yabonye ibaruwa Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bwandikiye Minisiteri ya Siporo ku wa Kane, busabira amakipe n’abayobozi b’umukino uburenganzira bwo kwinjira no gusohoka mu Karere ka Rubavu.

FERWAFA yavuze ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zirimo gupima abitabira umukino mbere yawo ndetse no kubuza abafana kuwitabira zikomeje kubahirizwa ndetse yifuza ko imikino ya Shampiyona yaba yarangiye tariki ya 26 Kamena kugira ngo hatangwe amakipe azahagarararira u Rwanda muri CAF bitarenze tariki ya 30 Kamena 2021.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kamena 2021, Marines FC izasura APR FC i Huye, Rutsiro FC yakire Rayon Sports i Rubavu mu gihe Etincelles FC izakirwa na Kiyovu Sports ku Mumena mu mukino uzaba ku Cyumweru.

Ubwo hazaba hasozwa imikino ya Shampiyona ku wa Kabiri, tariki ya 22 Kamena, Marines FC izakira Bugesera kuri Stade Umuganda, Rutsiro FC yakirwe na APR FC i Huye mu gihe Etincelles FC izakira Musanze FC kuri Stade Umuganda bukeye bwaho.

Kugeza ubu, ntiharatangazwa igihe umukino wari guhuza Etincelles FC na AS Muhanga uzakinirwa.

Amakipe yakirira imikino kuri Stade Umuganda n'azahakirirwa ari mu gihirahiro nyuma y'uko Akarere ka Rubavu gashyizwe muri gahunda ya "Guma mu Karere"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .