00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe azitabira CECAFA U-17 yaburiwe ku bijyanye no kubeshya imyaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 November 2024 saa 05:46
Yasuwe :

Umuyobozi w’Amarushanwa muri CECAFA, Yusuf Mossi, yateguje amakipe azitabira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 kuzapimwa bikomeye harebwa niba batarabeshye imyaka.

Ikibazo cyo kubeshya imyaka ni kimwe mu bikunze kugarukwaho mu marushanwa y’abato by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Mu gihe muri Afurika y’Iburasirazuba bitegura CECAFA y’Abatarengeje imyaka 17, Umuyobozi w’Amarushanwa muri CECAFA, Yusuf Mossi yasabye amakipe azitabira iri rushanwa kuzabanza gupima abakinnyi bayo kuko nabo bazabyikorera.

Yagize ati “Twasabye amakipe yose gupima abakinnyi bayo (MRI) mbere y’uko bajya muri Uganda kuko nibahagera natwe tuzikorera isuzuma ryacu twifashishije abaganga ba CAF.”

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda ariyo Uganda izaryakira, u Rwanda, u Burundi, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania na Sudan. Riteganyijwe tariki ya 14 kugeza 28 Ukuboza 2024.

Amakuru avuga ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izatozwa na Habimana Sosthène ’Lumumba’ wari ufite ikipe y’abatarengeje imyaka 15.

Umwaka ushize, mu Amavubi U15 ikibazo cy'imyaka cyararikoroje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .