00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe azahagararira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’Amashuri muri Ruhago yamenyekanye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 November 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Ikipe y’abahungu ya GS Kicukiro n’iy’abakobwa ya PS Baptiste yo mu Karere ka Huye, zombi zizahagararira u Rwanda mu Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 15 “African Schools Football Championship 2024” rizabera muri Uganda mu kwezi gutaha, nyuma y’uko zegukanye ibikombe ku rwego rw’igihugu.

Mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo 2024, ku bibuga birimo icya Stade Ubworoherane na APICUR mu Karere ka Musanze, amakipe y’amashuri 12 arimo atandatu y’abakobwa n’atandatu y’abahungu yakinnye imikino ya nyuma, nyuma yo kwitwara neza muri ‘Ligues’ esheshatu yari aherereyemo.

Mu bakobwa hitabiriye GS Kabusunzu (Nyarugenge), GS Rwingwe (Ruhango), PS Baptiste (Huye), GS Kinoni (Burera), GS Bushaka (Rutsiro) na IPM Mukarange (Kayonza) mu gihe mu bahungu hitabiriye GS Kicukiro (Kicukiro), GS St Michel Nyamirama (Kamonyi), Ecole Regina Pacis (Huye), GS Kampanga (Musanze), GS Busigari (Rubavu) na GS Kazo (Ngoma).

Ku wa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino y’amatsinda, aho amakipe yose yagiye agabanywa mu matsinda abiri, abiri yitwaye neza aba ari yo akomeza muri ½ cyakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo.

Mu bahungu, Ikipe ya GS Kicukiro yo mu Karere ka Kicukiro yegukanye igikombe cy’iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) ku bufatanye na FERWAFA, nyuma yo gutsinda Ecole Regina Pacis yo mu Karere ka Huye ibitego 4-0.

Igice cya mbere cyari cyarangiye ari ibitego 3-0 birimo bibiri bya Niyonzima Zaïdi na Ujeneza Patrick watsinze ikindi gitego cya kane mu gice cya kabiri.

GS Kicukiro yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Busigali yo mu Karere ka Rubavu ibitego 5-0 naho Ecole Regina Pacis yari yatsinze GS Kampanga yo mu Karere ka Musanze ibitego 3-1.

Mu bakobwa, Ikipe ya PS Baptiste yo mu Karere ka Huye yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iya IPM Mukarange yo mu Karere ka Kayonza penaliti 6-5, ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ubusa ku busa.

Muri ½, PS Baptiste yasezereye GS Kabusunzu yo mu Karere ka Nyarugenge iyitsinze ibitego 3-0 naho IPM Mukarange isezerera GS Kinoni yo mu Karere ka Burera iyitsinze igitego 1-0.

Umwanya wa gatatu mu bahungu wegukanywe na GS Busigali yatsinze GS Kampanga ibitego 3-0, naho mu bakobwa wegukanywe na GS Kinoni yatsinze GS Kabusunzu ibitego 3-0.

Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Sibomana Ernest, yavuze ko bishimiye uko iyi mikino yagenze kuko abana bagaragaje ko bari biteguye neza iri rushanwa.

Ati “Imikino tuyisoje neza kandi yagenze neza. Abana n’abatoza bari bariteguye, ni amarushanwa yatangiriye kuri buri kigo, agenda azamuka. Turashimira umufatanyabikorwa wacu FERWAFA kuko ibi mubona byose, ni yo iba yaduteye inkunga. Byagenze neza, ubu tubonye amakipe abiri azahagararira igihugu mu kindi cyiciro cyo ku rwego rwa Afurika.”

Komiseri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Turatsinze Amani, yavuze ko iri rushanwa ryashyizweho na CAF rigamije gufasha abana kwerekana impano zabo, ashimangira ko rizafasha u Rwanda kugira amakipe meza mu myaka iri imbere.

Ati “Turi muri gahunda yo kugira ngo mu myaka itatu iri imbere tuzabone ikipe y’Amavubi binyuze mu marerero. Niba mwabonye mu bakobwa, urabona hari ahazaza, mu myaka itatu tuzaba dufite ikipe nziza. Ndashimira FRSS ku bufatanye bwayo kuko dufatanya muri byinshi birimo kuzamura abana bakina n’abasifuzi.”

Yakomeje agira ati “Ubu iri rushanwa rigeze ku nshuro yaryo ya gatatu, turafatanya. Twe nka FERWAFA, dufite intego ko mu myaka itatu twaba dufite abana b’ibyiciro byose, ku buryo nta kipe y’igihugu tuzongera kugiraho ikibazo.”

GS Kicukiro na PS Baptiste zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izabera muri Uganda tariki 4-8 Ukuboza 2024.

Aya makipe yombi yabaye aya mbere, yahawe igikombe, imidali ya Zahabu n’ibahasha y’ibihumbi 500 Frw.

Ni mu gihe buri kipe yitabiriye iyi mikino yabereye i Musanze, yahawe imipira itanu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Imikino isoza iri rushanwa ry'Abatarengeje imyaka 15 yabereye kuri Stade Ubworoherane
Ikipe ya PS Baptiste yifotoza mbere y'umukino
Abakinnyi b'Ikipe ya IPM Mukarange bifotoza mbere y'umukino wa nyuma
Abakinnyi b'amakipe yombi bifotozanya n'abayobozi ba FERWAFA na Federasiyo ishinzwe Siporo mu Mashuri (FRSS)
Komiseri ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani, asuhuza abakinnyi ba IPM Mukarange
Visi Perezida wa FRSS, Sibomana Ernest na Komiseri ushinzwe Umutekano muri FERWAFA, Rurangirwa Louis, basuhuza abakinnyi
Byari ibyishimo kuri PS Baptiste ubwo yatsindaga kuri penaliti
Ubwo amakipe yakinnye umukino wa nyuma mu bagabo yinjiraga mu kibuga
Ikipe ya Ecole Regina Pacis y'i Huye, yifotoza mbere y'umukino
Abakinnyi ba GS Kicukiro bifotoza mbere y'umukino wa nyuma
Abayobozi bitabiriye isozwa ry'iyi mikino bifotozanya n'Ikipe ya GS Kicukiro ndetse n'iya Ecole Regina Pacis Tumba
GS Kicukiro ihanganye na Ecole Regina Pacis y'i Tumba mu mukino warangiye ari ibitego 4-0
Kapiteni wa GS Kicukiro, Gisubizo Emmanuel, yishimira igikombe begukanye
Abayobozi b'Akarere ka Musanze, FERWAFA na FRSS bambika imidali abakinnyi ba Ecole Regina Pacis y'i Huye
Komiseri ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani, ashyikiriza igikombe Kapiteni wa PS Baptiste, Irinatwe Aimée
Komiseri ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani, ashyikiriza imipira Kapiteni wa PS Baptiste
Ikipe ya PS Baptiste yishimira igikombe yegukanye, cyayihesheje kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika
Abayobozi ba FERWAFA, FRSS n'Akarere ka Musanze bifotoza nyuma yo gusoza irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .