Amakipe atatu yo mu Bwongereza yateye utwatsi icyifuzo cyo gukinira ku bibuga byihariye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Gicurasi 2020 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Warford yabaye ikipe ya gatatu yateye utwatsi icyifuzo cyo gukinira ku bibuga byihariye ubwo Shampiyona y’u Bwongereza “Premier League” izaba isubukuwe mu minsi iri imbere.

Brighton na Aston Villa ni andi makipe yamaze kugaragaza ko adashyigikiye icyo cyifuzo mu gihe byitezwe ko n’ayandi ashobora kubitangaza vuba.

Mu nama iheruka guhuza abayobozi b’amakipe 20 akina Premier League mu cyumweru gishize, hemejwe ko kugira ngo Shampiyona isubukurwe, ari uko yakinirwa ku bibuga biri hagati y’umunani na 10 byihariye, kandi imikino ikabera mu muhezo.

Iki cyifuzo nticyakiriwe neza n’abayobozi b’amakipe atandatu ya nyuma arimo Brighton, West Ham, Watford, Bournemouth, Aston Villa na Norwich kubera ko yumva ko gukina nta bafana byongeye agakinira ku bibuga bitari ibyayo, bishobora gutuma atitwara neza kandi akeneye amanota ayafasha kuguma muri Premier League.

Bivugwa ko mu nama izahuza abayobozi b’amakipe ku wa Mbere, nta matora yo kureba ashyigikiye icyo cyifuzo azabaho ahubwo ashobora gukorwa mu mpera za Gicurasi, aho kugira ngo gishyirwe mu bikorwa bisaba ko gishyigikirwa n’amakipe 14 kuri 20.

Iyi nama yashyizwe ku wa Mbere kugira ngo abayobozi bazaganire bagendeye ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zizatangazwa na Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, ku Cyumweru.

Amakipe afite icyizere ko Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 izakinwa ikarangira. Yiteze ko imyitozo ishobora gusubukurwa mu mpera z’uku kwezi mu gihe imikino yagaruka muri Kamena hagati.

Kugeza ubu, Shampiyona y’u Budage “Bundesliga” niyo byamaze kwemeza ko izasubukura mbere y’izindi, mu cyumweru gitaha tariki ya 16 Gicurasi.

Muri Espagne no mu Butaliyani, amakipe yemerewe gusubukura imyitozo.

Amakipe atatu yo mu Bwongereza yateye utwatsi icyifuzo cyo gukinira ku bibuga byihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .