Amakipe atatu arimo Juventus yageze muri 1/8 cya UEFA Champions League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Imikino y’umunsi wa kane w’amatsinda ya UEFA Champions League yakomeje kuri uyu wa Gatatu, yasize amakipe ya Juventus de Turin, Bayern Munich na Paris Saint-Germain abonye itike yo gukomeza muri 1/8.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hasojwe umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, hakina ayo mu itsinda A kugeza mu itsinda D.

Paris Saint-Germain yo mu itsinda A yizeye gukomeza muri 1/8 nyuma yo gutsinda Club Brugge igitego 1-0 mu mukino yari yakiriye mu Bufaransa.

Iki gitego kimwe rukumbi, cyabonetse ku munota wa 22 gitsinzwe na Mauro Icardi mu gihe Club Brugge yashoboraga kwishyurirwa na Mbaye Diagne, agahusha penaliti yahawe ku munota wa 76.

Mu wundi mukino wabaye muri iri itsinda, Real Madrid yari yakiriye Galatasaray, iyinyagira ibitego 6-0 birimo bitatu byatsinzwe na Rodrygo, bibiri bya Karim Benzema n’ikindi cya Sergio Ramos kuri penaliti.

PSG yagize amanota 12 mu mikino ine, ikurikiwe na Real Madrid ifite amanota arindwi. Club Brugge iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu gihe Galatasaray ifite inota rimwe.

Mu itsinda B, Bayern Munich na yo yabonye itike ya 1/8 nyuma yo gutsinda Olympiacos ibitego 2-0 bya Robert Lewandowski na Ivan Perisić mu gice cya kabiri mu gihe Tottenham yasanze FK Crvena Zvezda iwayo, ikayihatsindira 4-0.

Bayern Munich yujuje amanota 12, ikurikiwe na Tottenham ifite arindwi. FK Crvena Zvezda iracyafite amanota atatu ndetse na Olympiacos yagumye ku inota rimwe.

Juventus yo mu itsinda D ni ikipe ya gatatu yakomeje muri 1/8 nyuma yo gutsinda Lokomotiv Moscow ibitego 2-1 iyisanze iwayo. Aaron Ramsey yatsinze icya mbere ku munota wa kane, Douglas Costa atsinda icy’intsinzi mu minota y’inyongera ni mu gihe Aleksey Miranchuk yari yishyuriye Abarusiya ku munota wa 12.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Bayer Leverkusen itsinze Atlético Madrid ibitego 2-1, byatumye Juventus ihita ibona itike ya 1/8 n’amanota 10, aho irusha iyi kipe yo muri Espagne ya kabiri amanota atatu.

Mu itsinda C, Manchester City yasoje ari abakinnyi 10 nyuma y’ikarita itukura yahawe umunyezamu Claudio Bravo ku munota wa 81 mu izamu hakajyamo Kyle Walker witwaye neza, yanganyirije mu Butaliyani na Atalanta igitego 1-1 mu gihe Dynamo Zagreb yanganyije na Shakhtar Donetsk ibitego 3-3.

Manchester City yagize amanota 10 ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Shakhtar Donetsk inganya amanota atanu na Dinamo Zageb ya gatatu mu gihe Atalanta ifite inota rimwe.

Ronaldo ahanganiye umupira na myugariro wa Lokomotiv n'umunyezamu Guilherme
Cristiano Ronaldo agerageza amahirwe ye ku mupira w'umuterekano
Umunyezamu Guilherme yashatse kuwugarura ariko Ramsey awushyira mu izamu
Aleksey Miranchuk yari yishyuriye iyi kipe yo mu Burusiya
Abakinnyi ba Juventus bishimira igitego cya mbere muri uyu mukino
Costa atsinda igitego cya kabiri cya Juventus
Douglas Costa yatsindiye Juventus mu minota y'inyongera, ayifasha gukomeza muri 1/8

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza