FC Barcelone yari yakiriwe na Dynamo Kyiv, yabigezeho nyuma yo kuyinyagira ibitego 4-0 mu itsinda G.
Nubwo yakinnye idafite Lionel Messi waruhukijwe kuri uyu mukino wabereye muri Ukraine, FC Barcelone y’umutoza Ronald Koeman yagaragaje urwego ruri hejuru, itsinda umukino wayo wa kane wikurikiranya mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, Sergino Dest yafunguye amazamu ku munota wa 52 ubwo yari aherejwe umupira na Martin Braithwate wanatsinze ibindi bitego muri uyu mukino harimo n’icya penaliti mu gihe ikindi cyatsinzwe na Antoine Griezmann.
Kuri uyu mukino, umutoza Ronald Koeman yakoresheje ikipe y’abakinnyi bato mu babanje mu kibuga ugereranyije n’abakinnye indi mikino kuva ku wa 6 Ukuboza 2011.
Oscar Mingueza w’imyaka 21, yagiriwe icyizere cyo gukina umukino wa mbere mu mwanya wa Gerard Piqué wavunitse mu gihe kandi n’abarimo Francisco Trincao, Junior Firpo na Carles Alena bigaragaje.
Umunya-Denmark, Martin Braithwaite wari wabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere, yagize umukino mwiza, atanga umupira wavuyemo igitego cya mbere mu gihe kandi yanatsinze icya kabiri nyuma yo guherezwa na Mingueza.
Gutsinda uyu mukino byafashije FC Barcelone kugira amanota 12 mu mikino ine, ibona itike yo gukomeza muri 1/8 mu gihe hasigaye indi mikino ibiri.
Muri iri tsinda G, Barcelone izazamukana na Juventus, yo yatsinze Frencvaros ibitego 2-1, ikagira amanota icyenda mu gihe andi makipe yo muri iri tsinda afite inota rimwe.
Igitego Cristiano Ronaldo yatsindiye Juventus cyari icya 70 mu mikino ya Champions League yakiniye mu rugo, aho abinganya na Lionel Messi.
Andi makipe abiri yabonye itike ya 1/8 ni ayo mu itsinda E, aho Chelsea yatsinze Rennes ibitego 2-1, ikayobora itsinda n’amanota 10 mu gihe na Seville yatsinze FC Krasnodar 2-1 ikagira amanota 10.
Uko amakipe yatsinda ku wa Kabiri
Itsinda E
- Rennes 1-2 Chelsea
- FC Krasnodar 1-2 FC Seville
Itsinda F
- Borussia Dortmund 3-0 Club Brugge
- Lazio 3-1 Zenit St Petersburg
Itsinda G
- Dynamo Kyiv 0-4 FC Barcelone
- Juventus 2-1 Frencvaros
Itsinda H
- Manchester United 4-1 Istanbul Basaksehir
- Paris Saint-Germain 1-0 RB Leipzig









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!